Ku myaka ibiri gusa amaze mu muziki, ni umuhanzikazi umaze gushimangira ko nta kabuza ari impano Imana yihereye abanyarwanda ngo azuse ikivu cyasizwe n'abarimo Kamariza n'abandi babaye indashyikirwa mu muziki gakondo.
Clarisse Karasira wa Pasiteri Karasira, wavukiye I Masaka mu Mujyi wa Kigali, kuri ubu afite imyaka 23 y'amavuko gusa amaze kwigarurira imitima ya benshi by'umwihariko abakunzi b'umuziki gakondo.
Uyu muhanzikazi kuri ubu umaze gushyira hanze indirimbo zirimo 'Giraneza, Rwanda Shima, Ntizagushuke, Komera, Twapfaga iki,Ubuto, Imitamenwa, Kabeho,Uzibukirwa kuki, Sangwa Rwanda, Urukundo ruganze.
Hari kandi iyitwa Urungano,Mwana w'Umuntu, Ibikomere, Rutaremara,Ibihe ndetse n'iyitwa Urukerereza yakoranye na Mani Martin.
Izo zose n'indi imwe yitwa 'Mu mitima' itarajya ahagaragara nizo ziri ku muzingo [album] uyu mwari yise 'Inganzo y'Umutima' azamurika mu gitaramo giteganyijwe kuba ku wa 26 Ukuboza 2020, muri Kigali Serena Hotel.
Muri iyi nkuru twaguteguriye bimwe mu byaranze urugendo rwa Clarisse Karasira umaze imyaka ibiri gusa mu muziki ariko akaba amaze gukora ibikorwa by'indashyikirwa birimo no kuba yateguye igitaramo kizinjirwamo n'uwishyuye amafaranga ibihumbi 100Frw.
Bijya gutangiraâ¦
Uyu mwari uvuga ko yize amashuri mu bigo binyuranye arangiza ayisumbuye mu ndimi, kaminuza yize itangazamakuru muri Mount Kenya University. Nyuma y'umwaka umwe yaje kurisubika atangira kwiga ibijyanye na Politike mpuzamahanga muri ULK ari naho yiga kuri ubu.
Uyu mukobwa yatangiriye itangazamakuru i Gicumbi kuri Radio Ishingiro, akomereza kuri Flash Fm na Flash Tv ahakora igihe kitari gito aza gusezera muri Kanama 2018 ubwo yatekerezaga kwinjira mu muziki.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga bibuka neza amashusho y'indirimbo 'Izuba rirarenze' yigeze gucicikana aho Clarisse Karasira yari kumwe n'uwitwa Mwarimu Ben wariho amucurangira gitari undi nawe agakora mu muhogo ahogoza umwumvise agasesa urumeza.
Clarisse Karasira yabanje guteguza abantu....
Hari abari bazi neza uyu mukobwa wari usanzwe ari umunyamakuru ariko anakora ibiraka byo gusohora abageni mu bukwe [Kuririmbira umukobwa warongowe], batatunguwe ariko hari na benshi batangajwe n'iryo jwi ry'uwo mwari wagaragaraga nk'ukiri muto mu maso.
Uyu mwari wari usanzwe ari umusizi wihebeye imivugo yatewe imbaraga na benshi babonye ayo mashusho bamubwira gukomereza aho kuko banyuzwe n'impano ye itangaje.
Yari integuza ! Ntabwo yatinze dore ko ayo mashusho yagiye ku rukuta rwe rwa YouTube muri Werurwe 2018, bigeze mu Ukwakira ahita ashyira hanze indirimbo ye ya mbere ndetse atangaza ko yinjiye mu muziki mu buryo bw'umwuga.
Imyaka ibiri, Igitaramo cy'amatekaâ¦
Tariki 30 Ukwakira 2018 nibwo Clarisse Karasira yashyize hasi mikoro z'itangazamakuru yinjira mu buhanzi ahereye ku ndirimbo ye 'Giraneza', mu gihe yujuje umwaka mu muziki avuga ko hari ibyiza n'ibibi yahuye nabyo.
Indirimbo ze akenshi zibanda cyane ku butumwa bwo gukunda iguhugu, gukangurira abantu kubana mu mahoro ndetse no kwita ku bababaye ariko atibagiwe n'urukundo by'umwihariko iyitwa 'Urukerereza' aherutse gukorana na Mani Martin.
Ubwo yavugaga ku rugendo amazemo imyaka ibiri yabwiye IGIHE ko mu gihe amaze mu muziki hari ibyo yahuye nabyo bikamushimisha nubwo hari n'ibyamubabaje.
Ahereye ku bikomeye yahuye nabyo Karasira yavuze ko yagowe cyane no kuba icyamamare.
Icyo gihe yagize ati 'Ukumenyekana hari uburyo bitabaye byiza ku mibereho yanjye. Narimenyereye kubaho bisanzwe bitansaba byinshi, mu by'ukuri kwamamara nubwo ari byiza ariko biri mu byangoye.'
Ikindi cyagoye Karasira ni inkuru yagiye avugwaho zitandukanye. Avuga ko amakuru atariyo kibazo ahubwo ibihuha byayihishaga inyuma kubimenyera byamugoye.
Ati 'Abantu bakabaye bagushyigikira akenshi usanga aribo baguca intege, icyakora ibyo byaranyigishije.'
Ibibera ku mbuga nkoranyambaga biri mu byakoze ku mutima Karasira, avuga ko abakoresha imbuga nkoranyambaga baba bashaka ko uwo bafana abaho uko babishaka kandi rimwe binagoye.
Indirimbo 'Ntizagushuke imaze kurebwa n'abarenga miliyoni 2
Karasira yishimira ko yagize Imana yamuhaye igikundiro n'izina rikomeye akaba umwana w'Imana n'Igihugu (Nkuko akunda kubyiyita).
Yemeza ko byari bigoye k'umwana w'imyaka 20 winjiye mu muziki gakondo ariko nanone agashimira Imana yamubaye hafi.
Yongeyeho ko umuziki wamuhaye amafaranga nubwo atavuga umubare wayo ariko ahamya ko mu mwaka umwe gusa awumazemo wamuhaye ubuzima atigeze atekereza kuzabaho.
Ati 'Umuziki wampaye ubuzima, wampaye amafaranga reka mbivuge gutyo, umpa imibereho mu buryo butangaje ntatekerezaga kandi mu gihe gito, mbishimira Imana.'
Karasira akomeza avuga ko yishimira uburyo abantu bakira indirimbo ze ndetse akabona ubutumwa bw'abantu bafashwa nazo.
Mu myaka ibiri amaze mu muziki amaze gukora indirimbo nyinshi kandi zagiye zikundwa ariko by'umwihariko iyo aherutse gukora yise 'Rutaremara' ndetse n'iyo yakoranye na Mani Martin bise 'Urukerereza'.
Muri iyo myaka kandi yagiye yitabira ibikorwa bitandukanye bya muzika birimo ibitaramo byateguwe n'abandi bahanzi ariko kuri ubu yateguye icye bwite cyo kumurika album ye ya mbere yise 'Inganzo y'Umutima'.
Tariki 26 Ukuboza 2020, nibwo Clarisse Karasira azamurika album ye muri Serena Hotel mu mujyi wa Kigali, mu gususurutsa abazitabira igitaramo cyo kuyimurika akazafatanya n'abahanzi barimo Man Martin, Munyakazi Deo, Niyifasha Ester, Jules Sentore hamwe n'abana bo mu Itorero Intayoberana, icyiciro cyaryo cy'abato kizwi nk'Uruyange.
Mu kiganiro aherutse kugirana na UKWEZI yavuze ko abantu 70 aribo bonyine bemerewe kuzitabira iki gitaramo, kandi umwe azishyura amafaranga 100.000 Frw anahabwe iyo album.
Yavuze ko umubare uzaba ari muto mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, naho igiciro cyo kikaba kirimo gushyigikira uyu muhanzikazi n'inganzo ye, kuburyo umuntu umukunda akumva yamushyigikira ari we uzishyura ayo mafaranga akinjira mu gitaramo akanahabwa album.
Uyu muhanzikazi kandi yavuze ko hari abantu batangiye kugura amatike babimburiwe n'uwitwa Assumpta.
Indirimbo Rutaremara
Indirimbo Urukerereza
Amafoto asobanura neza urugendo rw'imyaka ibiri muri muzika kuri Clarisse Karasira Mu myaka ibiri gusa ahise ategura igitaramo gikomeye ndetse kucyinjiramo ni amafaranga ibihumbi 100Frw
Aha yari akiri umunyamakuru ku bitangazamakuru bya Flash FM na Flash TV
Arazwi mu birori by'ubukwe, abamubonye aririmba mu bukwe bahamya ko ari intyoza
Ubwo yari amaze kwinjira mu muziki yakunze kwitabazwa mu birori bitandukanye
Aha yari mu gitaramo cya Jules Sentore cyahuriranye no Kwibihora
Yaririmbye mu Iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival
Ni inshuti y'umuryango by'umwihariko abana, ibi bikomeje kumuranga no muri muzika
Aha yaririmbye mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Aha yarimo yamamaza indirimbo ye yise 'Uzibukirwa kuki'
Ifoto ye na Tito Rutaremara yavugishije benshi