Minisitiri w'Intebe wa Tanzania, Kassim Majaliwa, mubyo yise ko byaba ari ubuyobozi bubi, yatangaje ko Leta ya Tanzania itazihanganira uwari wese ushaka kwinezeza mu mafaranga y'abaturage.
Kuri iyo mpamvu, Minisitiri w'Intebe Majaliwa yatanze itegeko ko kuva kuwa 17 Ukuboza 2020 abayobozi mu nzego za Leta baguze imodoka zihenze bagomba gutangira gutanga ibisobanuro mu cyumweru kimwe.
Majaliwa yavuze ko Umunyamabanga mu biro bya minisitiri w'intebe, abashinzwe kugenzura ibyo kugura imodoka mu biro bye, abayobozi mu mujyi wa Mwanza, abo mu ri njyanama y'Uturere twa: Chato, Msalala na Kahama bagomba gusobanura impamvu baguze imodoka zihenze.
Majaliwa ubwo yari mu kiganiro n'abayobozi muri Hoteli Malayika mu Mujyi wa Mwanza yavuze ko izi modoka ari umutwaro ku baturage.
Uyu muyobozi yavuze ko aba badakwiriye gutunga imodoka zihenze aho kugira ngo bakoreshe ayo mafaranga mu mishinga iteza imbere abaturage. Aba ko abayobozi bakwiriye kuba bibuka neza amabwiriza ya Leta ku bijyanye no kugura imodoka.