Karongi: Umugabo yikase ubugabo bwe bitewe n'amakimbirane afitanye n'umugore we #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugabo witwa Harerimana Athanase w' imyaka 38 utuye mu Mudugudu wa Bugoberi, Akagari ka Gitega mu Murenge wa Gitesi yatunguye benshi akikebagura ku gitsina ke, bitewe n'amakimbirane afitanye n'umugore.Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Ukuboza 2020.

Umwe mu baturage yabwiye Ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru ko batazi neza niba uyu mugabo yarashakanye byemewe n' amategeko n' umugore bafitenye amakimbirane. Yagize ati'Ntabwo tuzi impamvu uriya mugabo yabikoze, turacyashakisha amakuru.'

Umuyobozi w'Akagari ka Gitega yaganiriye n'iki kinyamakuru avuga ko atazi 'niba umugabo yarasanze umugore amuca inyuma' nk'uko amakuru umwe mu baturage yabitangaje abivuga.

Ati 'Uwabikoze ntacyo adusubiza.'

Gusa yemeza ko umugore we bakunda kugirana ibibazo byo kumuca inyuma. Ati 'Ni kumwe umugabo ashaka umugore, akajya amuca inyuma kenshi.'

Umunyamanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gitesi, Niyonsaba Cyriaque yabwiye iki kinyamakuru ko uwo mugabo yagiranye ibibazo n'umugore we ku wa Mbere mu masaha y'umugoroba nka sa kumi n'ebyiri agahita ajya ahantu hiherereye afata urwembe atangira kwikata igitsina.Ngo yakataga ahereye aho igitsina gitangirira agenda ashishura abaturage baza gusanga yamaze kwikorera aya marorerwa.

Uyu muyobozi avuga ko uwo mugabo bahise bamujyana ku Kigo Nderabuzima cya Bubazi, ariko bakaza guhita bamwohereza ku bitaro bya Kibuye.

Niyonsaba Cyriaque yasoje agira inama abaturage ko mu gihe bagize ibibazo bya amakimbirane 'badakwiye kwifatira ibyemezo ahubwo bakwiye kwegera ubuyobozi bukabafasha kubikemura.
Inkuru dukesha Umuseke.rw



Source : https://impanuro.rw/2020/12/16/karongi-umugabo-yikase-ubugabo-bwe-bitewe-namakimbirane-afitanye-numugore-we/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)