Ni ibintu bitavuzweho rumwe dore ko Marina atigeze atangaza ko atari muri iryo rushanwa ndetse yaje no gukomeza mu cyiciro cyakurikiyeho aho basigaye ari abanyempano 20 bahatanira kwegukana iryo rushanwa.
Ku ruhande rwa The Mane ireberera inyungu ze mu bya muzika, batangaje ko umuhanzikazi wabo atigeze yitabira irushanwa ahubwo yigeze kubibabwiraho ariko batigeze bamwemerera kuryitabira.
Kwitabira irushanwa ndetse n'ibikorwa bya muzika atabiherewe uburenganzira n'abareberera inyungu ze ni kimwe mu bishobora kuba byarazamuye uburakari n'umwuka mubi hagati ye na The Mane.
Ubusanzwe Marina akorerwa indirimbo na The Mane ndetse ninayo ishinzwe kuzicuruza dore ko n'izo ashyira hanze zose zishyirwa ku rukuta rwa YouTube rwa The Mane.
Hari amakuru avuga ko ubuyobozi bwa The Mane buri gutegura inama izafatirwamo umwanzuro wanyuma ku bijyanye no kuba Marina yakwirukanwa muri The Mane cyangwa agashyirirwaho ibihano.
Mupenda Ramadhan [Badrama] washinze The Mane kuri ubu uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yirinze kugira byinshi avuga kuri iyo nama iri gutegurwa.
Badrama yabwiye UKWEZI ko mu minsi mike aribwo azabasha gutangaza byinshi bijyanye na Marina ndetse n'indi mishinga ya The Mane.
Marina niwe muhanzi watangiranye na The Mane ndetse ubuyobozi bwavugaga ko afitanye nayo amasezerano y'imyaka 10 ariko we yigeze gutangaza ko yifuza kuzamarana imyaka 20 na Badrama.
Ubwo twatunganyaga iyi nkuru twagerageje kuvugisha umuhanzikazi Marina ngo agire icyo atangaza ku bivugwa ko yarenze ku biteganywa n'amasezerano ye na The Mane ariko ntiyitaba telefone ye igendanwa.
Kugeza ubu muri The Mane habarizwamo abahanzi batatu bazwi barimo uyu Marina, Queen Cha ndetse na Calvin Mbanda winjiyemo binyuze mu irushanwa ryateguwe mu myaka ishize n'ikigo gicuruza telefone ku bufatanye na The Mane. Umwuka ntabwo ari mwiza hagati ya Marina na The Mane