Imikino y'abana n'ibitaramo by'abahanzi byakuwe muri Expo2020 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imurikagurisha mpuzamahanga rya 23 [EXPO2020] rigiye kuba mu gihe Isi yose n'u Rwanda muri rusange hakomeje gukaza ingamba zo guhangana n'icyorezo cya COVID19 gikomeje guhitana ubuzima bw'abantu.

PSF iherutse gutangaza ko imurikagurisha ry'uyu mwaka rizaba ku matariki ya 13 Ukuboza kugeza kuri 31 Ukuboza 2020, aho risanzwe ribera I Gikondo ahazwi nko muri 'Expo Ground'.

Umukozi ushinzwe itumanaho akaba n'umuvugizi wa PSF, Kabera Eric yabwiye KT Press ko kuri iyi nshuro ibikorwa bijyanye n'imyidagaduro byakuwe muri EXPO.

Yavuze ko 'Muri Expo ubundi haba hameze nk'isoko aho abantu baza bakabyina, bakanywa, bakidagadura n'iki ariko kubera ibibazo Bihari uyu mwaka ntabwo tuzabigira. Hari igihe wasangaga ibigo bimwe bizana abahanzi baje kubyina… abantu ni benshi mbese, ubu uyu mwaka ntabyo tuzagira.'

Yakomeje agira ati 'Kubera kwirinda COVID19 ntabwo dushaka ko abantu bazaza ari benshi ukabona bagiye ahantu hamwe baruzuye bari kureba umuhanzi, ntabwo ibyo tuzabyemera. Ntabwo bizashoboka.'

Avuga ko abana bari munsi y'imyaka 12 batemerewe kuza muri Expo mu rwego rwo kubarinda ko bashobora kwanduzanya iki cyorezo.

Akomeza agira ati 'Twabaga dufite ibikinisho by'abana bazaga muri EXPO gukina no kwishimisha n'ababyeyi babo, ariko uyu mwaka ntabwo tuzabigira. Twavuganye n'abafatanyabikorwa bacu ko uyu mwaka bitazabaho.'

Kabera yavuze ko ibijyanye n'imyiteguro bigeze kure ndetse bazakora ibishoboka byose amabwiriza ya Minisiteri y'Ubuzima n'izindi nzego zishinzwe gukumira Coronavirus akubahirizwa.

Abazitabira iri murikagurisha bamaze kwemezwa na PSF ni 450 bavuye kuri 600 bari basanzwe bitabira ku mpamvu zo kwirinda icyorezo cya COVID19, ari nayo mpamvu ibibanza byagabanyijwe kugira ngo habeho guhana intera.

PSF ivuga ko imyiteguro yo kwakira imurikagurisha igeze kuri 95%, naho abazamurika baturutse mu Rwanda no mu bihugu byo hanze birenga 15. Abambere bava hanze ibintu byabo byaraje.

Ibijyanye n'ingamba zo kwirinda Coronavirus kandi zakajijwe mu buryo butandukanye aho nk'imiryango abantu binjiriramo yongerewe ndetse aho abantu binjirira ntabwo ariho bazajya basohokera.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Imikino-y-abana-n-ibitaramo-by-abahanzi-byakuwe-muri-Expo2020

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)