Urwibutso rutazibagirana Jules Ulimwengu afite kuri Rayon Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu w'umurundi wakiniye ikipe ya Rayon Sports, Jules Ulimwengu avuga ko urukundo yeretswe n'abafana b'iyi kipe ari rwo rwibutso afite kuri iyi kipe rutazibagirana kuri we.

Mu ntangiriro za 2019 ni bwo Jules Ulimwengu yasinyiye Rayon Sports amasezerano y'umwaka n'igice gusa yayikiniye amezi 6 gusa.

Nyuma yo gusoza shampiyona umwaka w'imikino 2018-2019, uyu mukinnyi byabaye ngombwa ko atandukana na Rayon Sports bitewe n'uko yakinaga nk'umunyarwanda ariko basanga yarabonye ibyangombwa mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

Mu kiganiro kigufi yahaye ISIMBI, Jules Ulimwengu yavuze ko ikintu afite nk'urwibutso kuri iyi kipe atazibagirwa ari urukundo yeretswe n'abafana bayo.

Ati'ikintu mfite nk'urwibutso ntazibagirwa ni urukundo rw'abafana ba Rayon Sports banyeretse ubwo nakiniraga Rayon Sports.'

Uyu musore akaba muri Nzeri ari bwo yasinyiye ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya, akaba yarahuriyeyo n'umutoza Robertinho wamutoje muri Rayon Sports.

Yavuze ko kuba yarongeye guhura na Robertinho ahamya ko nta kintu bizamufasha ahubwo imbaraga ze azakoresha ari zo zizatuma yigarurira abakunzi b'iyi kipe.

Abafana ba Rayon Sports ngo ntabwo bazamuva ku mutima
Ni kenshi abakunzi b'iyi kipe bagiye bamwereka urukundo
Jules Ulimwengu ubu ni umukinnyi wa Gor Mahia



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/urwibutso-rutazibagirana-jules-ulimwengu-afite-kuri-rayon-sports

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)