Ese muri mu butayu? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ariko ubwoko bwayo, ibushorera nk'intama ibakurayo, ibayoborera mu butayu nk'umukumbi (Zaburi 74:52).

Mu butayu, ubuzima buragoye, amazi aboneka gacye cyane, kandi mugenda inzira ndende mutabona iherezo ryayo. Ubu butayu bushobora kuboneka ahantu hose:

Imbere yo gutsindwa

Imbere y'ibura ry'akazi

Imbere y'ubutane (divorce)

Mu butayu nta byiza bihaba biba bigoranye:

1. Iyo muri mu butayu biba bibakomereye
Muri Bibiliya, umubare mirongo ine ushushanya intambara. Nowa yari ari mu nkuge mu gihe kingana n'iminsi mirongo ine, Mose yamaze imyaka

2. Mu butayu, mutangira gutekereza ku bibi
Niba wowe n'uwo mwashakanye muri mu bihe bibakomereye, mushobora kugeragezwa no kureba ku mugore cyangwa umugabo w'undi. Ibi bizahinduka intandaro y'ubuhemu ku bashakanye, agahinda gakabije, ndetse bishobora kuba intandaro yo kureba amashusho y'urukozasoni (pornographie) ibintu bidashimishije habe na mba. Yesu yayobowe n'umwuka mu butayu aho yageragezwaga na Satani (Luka 4:1-2)

Itegereze neza ibi bikurikira: Yesu ahangana imbonankubone na satani byari igitekerezo cy'Imana. Yesu ariwe Adamu wa nyuma, yaje gutsinda aho uwambere yananiwe. "Kubwo kutumvira k'umuntu umwe benshi babaye abanyabyaha, bityo kumvira k'umuntu, umwe benshi bahindutse abakiranutsi." (Abaroma 5:19).

Yesu yatsindishije Satani Ijambo ry'Imana

Yesu yatsindishije dayimoni ijambo. Incuro eshatuYesu yabwiye Satani ati:"Handitswe ngo..." (Matayo 4:4, 4:7, 4:10) Ijambo ry'Imana ni intwaro yagufasha ikakunyuza mu butayu. Nyuma yo gutsindisha Ijambo ry'Imana, Yesu yavuye mu butayu. Uyobowe n'Umwuka w'Imana uzabasha gusohoza umurimo wawe hano ku isi. Hamwe no kwizera Imana Ishobora kubakorera ibyiza nk'ibyo yakoreye Yesu.

Isengesho ry'uyu munsi

Data, uzi impamvu ndimo guca muri ubu butayu aho niga kukwiringira. Kimwe na Yesu, ndashaka kurwanya Satani nkoresheje Ijambo ryawe kandi nanze ibishuko cyangwa gucika intege kose.Urakoze kumpa ubushobozi bwo kubigeraho. Amen.

Source: www.topchretien.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ese-muri-mu-butayu.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)