Urukiko Rukuru rwagabanyirije ibihano Zaina na bagenzi be #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri Werurwe uyu mwaka, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwakatiye abakobwa 5 n'umuhungu umwe igifungo cy'imyaka 25 no gutanga ihazabu y'amafaranga y' u Rwanda 4 470 425 nyuma yo kubahamya icyaha cy'ubwinjiracyaha bw'ubwicanyi, aho bashinjwaga ko bashatse kwica umukobwa witwa Sandrine.

Ibi byaha bwakozwe tariki 18 Gashyantare 2020, ndetse Zaina wayoboye ikorwa ry'iki cyaha yari inshuti na Sandrine wagikorewe aho byakunze kuvugwa ko bapfaga umugabo.

Mu rukiko rukuru baburana ubujurire, Ubushinjacyaha bwari bwabwiye urukiko ko rubakurikiranyeho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa bikabije aho kuba icyaha cy'ubwinjiracyaha mu kwica bari bahamijwe n'Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge. Gusa nubundi Ubushinjacyaha bwabasabiraga ko igihano bahawe mbere cyagumaho.

Urukiko rukuru rwasanze bahamwa n'icyaha cyo gukubita no gukomeretsa bikabije, maze umucamanza avuga ko bahanishijwe igifungo cy'imyaka 15 n'ihazabu ya miliyoni 3 z'amafaranga y'u Rwanda kuri buri muntu.

Abahamwe n'icyaha ni NAMIRO Zaina (alias Uwase), UMURISA Gisele (alias Fifi), UWIMANA Zainabo, UMUHOZA Rosine, MUTONI Hadijah, MUKAMANA Safina, MUHOZA Connie na KAMANZI Cyiza (alias KARIDINARI).

REBA VIDEO UKO BYARI BYIFASHE BABURANA HANO :



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Urukiko-Rukuru-rwagabanyirije-ibihano-Zaina-na-bagenzi-be

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)