Ibintu bikomeye Perezida Joe Biden ashaka gukuraho byazanywe na Politiki ya Trump #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo bavugaga imigambi ye y'ibanze, abagize itsinda rya Joe Biden bavuze ko hazongerwa ibipimo bya Covid-19 ndetse Abanyamerika bose bazasabwa kwambara udupfukamunwa.

Joe Biden yatangiye kuvuga imigambi ye mu gihe yaba ageze mu kazi mu kwezi kwa mbere, nyuma y'uko ibitangazamakuru byemeje ko ari we watsinze amatora.

Muri bimwe mu byo ateganya gukora harimo kuvanaho politiki zimwe za Trump, muri ibyo ibinyamakuru muri Amerika bivuga ko :

  • Joe Biden azasubiza Amerika mu masezerano ya Paris yo kurwanya ihindagurika ry'ikirere, kuko mu buryo bweruye Amerika yavuye kuri aya masezerano.
  • Azakuraho icyemezo cyo kuvana Amerika mu bihugu bigize ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO)
  • Azahagarika icyemezo kibuza kujya muri Amerika abaturage bo mu bihugu birindwi, byiganjemo iby'Abisilamu
  • Azasubizaho gahunda yo mu gihe cya Obama yo guha ibyangombwa by'ibanze abimukira badafite ibyangombwa bageze muri Amerika ari abana

Kuwa gatandatu, mu ijambo rye rya mbere nka perezida watowe, Bwana Biden yavuze ko iki ari "igihe cyo gukira" kuri Amerika, ndetse yizeza "kunga ubumwe aho gucamo ibice" igihugu.

Yabwiye abashyigikiye Trump by'umwihariko ati : "Tugomba guhagarika gufata abo tutavuga rumwe nk'abanzi."



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Ibintu-bikomeye-Perezida-Joe-Biden-ashaka-gukuraho-byazanywe-na-Politiki-ya-Trump

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)