Basketball: Irushanwa nyafurika (BAL) ryari riteganyijwe kubera mu Rwanda ryasubitswe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwe mu bayobozi b'ishyirahamwe ry'umukino wa Basketball mu Rwanda utashatse ko amazina ye atangazwa yemereye Kigali Today ko aya makuru ari yo. Yagize ati "Ni byo koko imikino ya Basketball Africa League twari kuzakira yasubitswe ariko ntabwo baratumenyesha mu buryo bwanditse (Officiall Statement)"

U Rwanda rwagombaga kwakira iyi mikino nyuma yo kwakira imikino y'amakipe y'ibihugu igomba kubera muri Kigali Arena kuva tariki ya 25 kugeza 29 Ukuboza 2020 mu gushaka itike y'igikombe cya Afurika 2021(Afro-Basket 2021).

Mu kwezi k'Ukuboza 2019 nibwo mu Rwanda habereye ijonjora rya Kabiri rya Basketball Africa League aho u Rwanda rwari ruhagarariwe na Patriots yasoje imikino yayo idatsinzwe.

Basketball Africa League ni irushanwa ryakinwe ku nshuro yaryo ya mbere aho rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo. Ryashyizweho mu rwego rwo gufasha abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo kuzamura urwego no gutera imbere. U Rwanda rwagombaga kwakira icyiciro cya nyuma cy'iri rushanwa cyagombaga kuba mu kwezi kwa Gatanu 2020 rikumirwa na COVID-19.




source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/basketball/article/basketball-irushanwa-nyafurika-bal-ryari-riteganyijwe-kubera-mu-rwanda-ryasubitswe
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)