Umugore wa Safi Madiba yavuze ku mubano we na Parfine bivugwa ko yamutwaye umugabo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro n'itangazamakuru, kuri uyu wa Mbere tariki 09 Ugushyingo 2020, cyamurikiwemo filime 'Za Nduru', Judithe Niyonizera yatangaje ko ibyavuzwe ko Parfine ari we wabaye intandaro yo gutandukana na Safi Madiba, atari ukuri, kandi ko bitazambije umubano wabo.

Abanyamakuru babajije uyu mugore niba gukina film yarabitewe n'ugutandukana na Safi Madiba nyuma y'uko bivuzwe ko yasubiranye na Parfine.

Yavuze ko umubano we n'uyu mugore w'umunyamafaranga, atavuga ko uhagaze neza gusa nanone batari abanzi.

Ati 'Oya ! Ntabwo ari byo. Nta hantu bihuriye n'iyi filime (Za Nduru). Nabwo ari byo rwose, ntabwo namurakariye. No mu buzima busanzwe nta muntu njya ndakarira. Ntabwo turi inshuti, ariko na n'ubwo turi n'abanzi.'

Muri iki kiganiro Judithe yirinze kuvuga byinshi ku rugo rwe na Safi Madiba, avuga ko yiteguye kuzabivugaho mu gihe kiri imbere.

Uyu mugore ntiyerura neza niba yaramaze gutandukana na Safi Madiba, gusa avuga ko 'ndacyambaye impeta.'



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Umugore-wa-Safi-Madiba-yavuze-ku-mubano-we-na-Parfine-bivugwa-ko-yamutwaye-umugabo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)