Nyuma y'imyaka 2 ayobora AS Kigali, Shema Fabrice yongeye kugirirwa icyizere cyo kongera kuyobora AS Kigali mu gihe cy'imyaka 4, ni nyuma yo gutorwa ku bwinganze bw'amajwi 100%.
Shema Fabrice akaba yaratorewe mu nama y'inteko rusange yabaye ku munsi w'ejo ku Cyumweru tariki ya 15 Ugushyingo 2020 mu cyumba cy'inama cy'umujyi wa Kigali.
Muri iyi nama y'inteko rusange imwe mu ngingo zari ku muromgo w'ibyigwa hari amatora, aho abanyamuryango 42 bari bitabiriye bose baje kongera kugirira icyizere Shema Fabrice kuyobora iyi kipe mu gihe cy'imyaka 2 iri imbere.
Ku mwanya wa Visi Perezida hatowe Seka Fred uri mu banyamuryango 20 bashya bemejwe ku Cyumweru, akaba yaragize amajwi 39 mu gihe Gasana Francis yongeye gutorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru n'amajwi 40.
Umubyeyi Carine na we uri mu banyamuryango bashya, yatorewe kuba Umubitsi n'amajwi 40, Umujyanama mu mategeko aba Sangano Yves mu gihe Habanabakize Fabrice yatorewe kuba Umujyanama wa tekinike.
Komite Ngenguzi ya AS Kigali igizwe na Ngabo Fabrice, Mugenzi Léon, Gasarabwe Aline na Rindiro Jean Chrysostome.
Komite Nkemurampaka igizwe na Rulisa Chrism Me Kamali Didier na Dr Rubagumya Emmanuel.
Ikindi cyari ku murongo w'ibyigwa hari ukwemeza imyanzuro y'inama yabaye muri Mutarama uyu mwaka, kwakira abanyamuryango bashya no kubagezaho raporo y'uburyo umuryango uhagaze.