Rusizi : Umwana w'imyaka 17 yakoze Radio, Telefone ihamagara nta mafaranga n'ibindi bitangaje #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ushobora kumva ibi ukabyumva nk'ibikabyo nk'uko byagendekeye itsinda ry'abanyamakuru ba Ukwezi TV, bakoze urugendo rurerure bakajya kureba niba ibyavugwaho ko uyu mwana yakoze byaba ari ukuri. Umunyamakuru wacu akigera mu murenge wa Nyakabuye aho umuryango w'uyu mwana utuye, twasanze abaturage bazi cyane ibyo bita igitangaza byabaye mu gace batuyemo, bahamya ko uyu mwana ibye byabarenze.

Emma Radio ivugira ku murongo wa FM kuri 96.4 na 96.5, ariko abayumva bisaba ko baba bari hafi aho. Mbere yabashaga kugera muri metero 200 ariko kubera kwangirika kwa bimwe mu bikoresho bigize umunara wayo ubu ntirenga muri metero 50. Emma Radio ifite umunara wayo bwite wakozwe n'uyu mwana mu dukoresho duciriritse, ikanagira utundi dukoresho tuyikoresha turimo indangururamajwi ubona ko tudasanzwe, ibyinshi muri ibi bikoresho bikozwe mu bijerekani byashaje.

REBA VIDEO IBIGARAGAZA NEZA BYOSE HANO :

Uyu mwana asobanura uko yakoze iyi radio wabijyanisha n'uko ahamya ko ntaho yabyize bikakuyobera, gusa ikigaragara cyo yifitemo impano n'ubuhanga budasanzwe. Ababyeyi be bamaze kubona ko afite impano bamwubakiye inzu hafi y'aho batuye, ayigira inzu y'ubushakashatsi bwe anashyiramo studio za Radio ye, aheraho anakora ibindi bikoresho bitandukanye birimo telefone idasanzwe agamagariraho abantu batuye hafi aho cyane cyane abo mu rugo iwabo, igakora nta Sim Card irimo ndetse ntinatware amafaranga kugirango uhamagare.

Mu bindi bikoresho yakoze, harimo intabaza (Alarm) imufasha gucunga umutekano kuburyo ukinguye urugi rwa Studio za Emma Radio atari we ugukingiriye, ihita isakuza igatabaza. Yakoze kandi akadege gato avuga ko kabura gato ngo kabashe kuguruka kuko kabasha kwaka no kwikaraga, intego ikaba ari uko kazajya kagera hejuru ikagatuma amakuru runaka akeneye.

Yakoze kandi akamodoka kabasha kwitwara nta mushoferi, iyi modoka yo ikaba ibasha kugenda ku rwego yabyifuzagamo. Yanakoze kandi akabombe gato gashobora guturika ariko ko akaba agikomeje ubushakashatsi kugirango kazabashe kugera ku rwego abyifuzamo.

Muri rusange, ibi byose uyu mwana yakoze avuga ko byakageze ku rwego ruhambaye akaba yanagira Radio yumvikana ku isi yose, ariko imbogamizi afite ikaba ari ibikoresho bigezweho atabasha kubona kuko umuryango we ukennye batabasha kubimubonera. Se nawe yadutangarije ko bifuza ko Leta yazabafasha umwana we akaba yanabona ishuri ryigisha iby'ikoranabuhanga kugirango azagera ku rwego ruhambaye.

Ibijyanye n'imikorere ya Radio Emma FM, Emma Phone n'ibindi bitandukanye, byose twagerageje gufata amashusho agaragaza uko bikora n'uko abikoresha, uyu mwana nawe akaba yaragerageje kutwereka no kudusobanurira imikorere y'ibikoresho bye muri rusange.

REBA VIDEO IBIGARAGAZA NEZA BYOSE HANO :



Source : http://www.ukwezi.rw/Udushya/article/Rusizi-Umwana-w-imyaka-17-yakoze-Radio-Telefone-ihamagara-nta-mafaranga-n-ibindi-bitangaje

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)