Amavubi y'abakinnyi 10 anganyije na Cape Verde, amahirwe mu gikombe cy'Afurika agenda ayoyoka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amavubi y'abakinnyi 10 nyuma y'ikarita itukura ya Ally Niyonzima anganyije na Cape Verde 0-0 mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2022, ruguma ku mwanya wa nyuma mu itsinda ndetse amahirwe yo kubona itike agenda ayoyoka.

Amavubi yagiye gukina uyu mukino ari aya mu itsinda aho mu mikino 3 yari ifite inota rimwe, Cameroun 10, Mozambique 4, Cape Verde ifite 3.

Nyuma yo kunganyiriza muri Cape Verde 0-0, Amavubi yari abizi ko gutsinda uyu mukino ihita igira amanota 4 ikanganya na Mozambique.

U Rwanda rwatangiye umukino rushaka igitego hakiri kare maze ku munota wa 6 Kagere Meddie yagerageje ishoti n'imoso ku mupira yari ahawe na Haruna ariko unyura inyuma y'izamu.

Cape Verde yaje kuza mu mukino irasatira ndetse yiharira n'umukino ariko amahirwe yagiye ibona ntiyayabyaza umusaruro kuko Kwizera Olivier yagiye abagora.

Uku kurusha Amavubi byatumye u Rwanda rugenda rukora amakosa menshi byaje kuvamo ikarita itukura kuri Ally Niyonzima ku munota wa 28, nyuma yo kubona ikarita y'umuhondo ya 2 ku ikosa yakoreye umukinnyi wa Cape Verde mu kibuga hagati, iya mbere yari yayibonye ku munota wa 11 ku ikosa yakoreye Nuno Borges.

N'ubwo yari amaze guhabwa ikarita itukura, Amvubi yakomeje gushaka uburyo bw'igitego gusa ubwugarizi bwa Cape Verde bwari buhagaze neza.

Cape Verde nayo yakomeje gushaka igitego ndetse ibona amahirwe yo gutsinda igitego nko ku munota wa nyuma w'igice cya mbere aho Jamiro Monteiro warebanaga n'izamu ariko awutera inyuma. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

Amavubi yatangiye igice cya kabiri akora impinduka havamo Meddie Kagere hinjiramo Muhire Kevin.

Ku munota wa 56 Sugira Ernest yinjiye mu kibuga asimbura Jacques Tuyisenge wagize akabazo k'imvune.

Izi mpinduka ntabwo zafashije Mashami cyane kuko n'ubundi yakomeje gusatirwa cyane ariko umunyezamu Kwizera Olivier ntiyorohera ubusatitirizi bwa Cape Verde.

Ku munota wa 68 Haruna Niyonzima yahaye umwanya wa Nshuti Dominique Savio.

Uyu musore yagerageje gufasha mu busatirizi ariko igitego kirabura neza. Umukino warangiye ari 0-0.

Nyama y'uyu mukino mu itsinda F, Cameroun ni iya mbere n'amanota 10, Mozambique ifite amanota 4, Cape Verde 4 mu gihe u Rwanda rufite 2.

11 babanjemo ku mpande zombe

Amavubi: Kwizera Oilivier, Omberenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel Mangwende, Rwatubyaye Abdul, Manzi Thierry, Mukunzi Yannick, Ally Niyonzima, Bizimana Djihad, Haruna Niyonzima, Jacques Tuyisenge na Kagere Meddie

Cape Verde: Vozinha Dias (GK), Stopira Santos Tavares, Steven Fortes, Carlos Ponck, Steve Furtado, Nuno Borges, Jamiro Monteiro , Ryan Mendes (C), Lisandro Semedo, Willis Furtado na Julio Tabares

Abakinnyi b'Amavubi bagerageje biranga
Meddie Kagere yagerageje biranga



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-y-abakinnyi-10-anganyije-na-cape-verde-amahirwe-mu-gikombe-cy-afurika-agenda-ayoyoka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)