Amavubi yongeye kunganya na Cap-Vert, aguma ku mwanya wa nyuma mu itsinda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umukino watangiye i Saa Cyenda kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo mu mukino wabaye nta bafana bahari, utangira ikipe ya Cap-Vert isatira Amavubi nk'uko byagenze mu mukino ubanza.

Ku munota wa 10 w'umukino, Cap-Vert nyuma yo gukomeza gukinira cyane mu gice cy'AMavubi umukinnyi wayo yaje gukorerwa ikosa ku murongo winjira mu rubuga rw'amahina ariko umusifuzi yerekana ko nta kosa ryabaye.

Ku munota wa 15 w'umukino Ally Niyonzima yaje gukorera ikosa umukinnyi wa Cap-Vert ryaje no kumuhesha ikarita y'umuhondo, ndetse nyuma y'iminota mike gusa akora irindi kosa gusa ntiyagira ikarita ahabwa.

Meddie Kagere yaje guhita asimbuzwa igice cya mbere kikirangira
Meddie Kagere yaje guhita asimbuzwa igice cya mbere kikirangira

Ku munota wa 38 w'umukino, Ally Niyonzima yongeye gukorera ikosa umukinnyi wa Cap-Vert ryaje no guhita rituma umusifuzi amuha ikarita ya kabiri y'umuhondo ndetse ahita anabona ikarita irukura, ahita akurwa mu mkibuga byatumye Amavubi akomeza gukina ari abakinnyi 10 gusa.

Igice cya mbere cy'umukino cyaje kurangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa, gusa mbere y'uko igice cya kabiri gitangira umutoza Mashami Vincent yakoze impinduka, akuramo Meddie Kagere hinjira Muhire Kevin.

Ku munota 53 Jacques Tuyisenge yaje kuvunika, umutoza ahita yinjizamo Ernest Sugira wari umaze akanya yishyushya, naho ku munota wa 68 Haruna Niyonzima avamo hinjiramo Nshuti Dominique Savio.

Umusifuzi w'umukino yaje kongeraho iminota ibiri y'inyongera, amakipe yombi asoza umukino anganya ubusa ku busa, bituma Amavubi aguma ku mwanya wa nyuma mu itsinda n'amanota abiri

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Kwizera Olivier, Omborenga Fitina, Manzi Thierry, Rwatubyaye Abdul, Imanishimwe Emmanuel, Niyonzima Ally, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad, Niyonzima Haruna, Tuyisenge Jacques na Kagere Meddie.




source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/amavubi-yongeye-kunganya-na-cap-vert-aguma-ku-mwanya-wa-nyuma-mu-itsinda
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)