Paris Saint- Germain mu biganiro na Neymar bigamije kumwongerera amasezerano #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya PSG iri mu biganiro na rutahizamu wayo bagenderaho Neymar Jr de Santos, uyu musore uhembwa miliyoni 32 z'ama Euro k'umwaka ngo iyi kipe irifuza kumwongera amasezerano mashya nkuko tubikesha ESPN.
Leonardo umuyobozi wa siporo muri PSG yatangaje ko kuri uyu wa kabiri batangiye ibiganiro n' uyu munya Brazile kugirango yongererwe amasezerano. Neymar yaje muri PSG mu mwaka wa 2017 asinya amasezerano y'imyaka itanu, amasezerano ye akaba azarangira muri kamena 2022.

Umwe mu bakinnyi b' umupira w'amaguru bahembwa agatubutse

Neymar yamaze kwegera ubuyobozi bw' ikipe ya PSG abinyujije kuri Leonardo ababwira ko akeneye kumenya Ku kazoza ke muri PSG. Neymar kandi yifuza kugumana na Mbappe dore ko yifuza ko nawe bamwongerera amasezerano bakagumana muri iyi kipe nubwo, uyu mufaransa yifuzwa cyane na Real Madrid ndetse bishoboka cyane ko yasohoka muri PSG mu mpera za shampiyona.

Leonardo yavuze ko kandi atari Neymar wenyine bari mu biganiro byo kongera amasezerano gusa ahubwo bari kuganira na Kylian Mbappe, Angel Di Maria, Julian Draxler na Juan Bernat ariko ngo Neymar niwe wihutirwa cyane nkuko tubikesha ESPN.

Neymar utarahiriwe cyane muri PSG

Uyu musore w' imyaka 28 agiye kongererwa amasezerano nyuma yuko afashije iyi kipe kugera Ku mukino wa nyuma wa champions league Ku nshuro yayo ya mbere mu mateka, aho batsinzwe na Bayern Munich 1-0.

Neymar agiye gusinyishwa nyuma yo kwifuza gusubira muri Barcelona mu mpeshyi y' umwaka ushize gusa PSG ikabyamaganira kure.

 

SRC: ESPN

The post Paris Saint- Germain mu biganiro na Neymar bigamije kumwongerera amasezerano appeared first on Kigalinews24.



Source : https://kigalinews24.com/2020/11/11/paris-saint-germain-mu-biganiro-na-neymar-bigamije-kumwongerera-amasezerano/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)