Museveni yaburiye abashaka kuzana umwuka mubi bateza umutekano muke #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni yaburiye abashaka guteza umutekano muke mu gihugu, ababwira ko Uganda ari igihugu gitekanye bityo ushaka gukurura amahane ku barwanashyaka ba NRM bari kwinjira mu kibuga aho abo ari inararibonye.

Ubwo yiyamamazaga kuwa 20 Ugushyingo muri Moroto, Museveni yavuze ko adashobora kwemerera abashaka guhungabanya Uganda.

Ati ' Uganda iratekanye ntabwo NRM izemerera abashaka kuzana akaduruvayo ngo bakore ibyo bashaka. Ku bari kwibasira abashyigikiye NRM, muraza gutakaza umurava. Murikwinjira mu kibuga turimo kandi turi inararibonye.'

Kuva ukwiyamamaza kw'abashaka kuyobora Uganda kwatangira, abarenga 20 bamaze kugwa mu gukozanyaho na polisi.

Ibi perezida Museveni avuga ko hari abari hanze ya Uganda babyihishe inyuma harimo n'abadashaka ko amatora aba. Avuga ko barushywa n'ubusa kandi ko azaba nta kabuza.



Source : https://impanuro.rw/2020/11/21/museveni-yaburiye-abashaka-kuzana-umwuka-mubi-bateza-umutekano-muke/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)