Natwe twese byaranze ! The Ben yaba ageze aharindimuka ? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari umuhanzi hano uherutse guterura ati 'Natwe twese byaranze, twese twese byaranze ! Inshuti yanjye twarimo tumenaho abiri mu minsi ishize irambwira iti 'ubanza na The Ben bimaze kwanga ahubwo ndabona hakanewe ubukangurambaga bugamije kumurokora kuko arimo kugana aharindimuka'

Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, umwe mu bazaba bitwa abanyabigwi mu muziki w'u Rwanda mu bihe biri imbere ari kugana aharindimuka kuko hari igikuba cyacitse ahubwo abakunzi b'ibihangano bye bakomeje kumwibazaho byinshi.

Uyu The Ben yakoze indirimbo ibinyacumi n'ibinyacumi ndetse zigakundwa ku rwego ruri hejuru y'undi muhanzi uwo ariwe wese hano mu Rwanda kugeza ubwo yari asigaye yarasize bagenzi be bo mu Rwanda.

Muri iyi nkuru ntabwo turagereranya The Ben n'undi muhanzi uwo ariwe wese gusa aho biba ngombwa ko twifashisha ingero zifatika birakorwa ntawe turaba tugamije gutunga urutoki cyangwa kwibasira.

The Ben wavukiye i Kampala ku wa 9 Mutarama 1988, kuri ubu afatwa nk'umwe mu bahanzi bahagarariye neza u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga nk'uko bigaragazwa n'ibikorwa amaze gukora.

Akagurutse ntikamenya iyo bweze….

Mu 2008, niwo uyu musore yatangiye umuziki mu buryo bw'umwuga ndetse ntiyatinze kwigarurira imitima y'abanyarwanda abikesha indirimbo zirimo Amahirwe ya nyuma', 'Rahira', 'Ese nibyo', 'Amaso ku maso', 'Uzaba uza n'izindi nyinshi zabyinywe izindi zigacurangwa biratinda.

Kugira ngo wumve neza urukundo abanyarwanda bari bamufitiye, mu mwaka ukurikiyeho wa 2009, yateguye igitaramo cye cyo kumurika album ya mbere y'indirimbo 12 yise 'Amahirwe ya mbere' cyabaye ku wa 1 Kanama ariko kubera umuvundo w'abafana benshi bari bakitabiriye cyaje gufungwa n'inzego z'umutekano kitarangiye.

Uko gukundwa ntabwo byahagarariye aho kuko indirimbo ze zacuranzwe n'abari imbere mu gihugu ndetse zitangira kurenga imipaka zihereye ku Barundi, Abanyarwanda baba mu mahanga ndetse n'abo mu bindi bihugu baba abumva ikinyarwanda n'abatacyumva ariko baryoherwaga n'injyana y'uyu musore yabaga yacuzwe n'abarimo Lick Lick.

Byaje gushimangirwa n'igitaramo uyu muhanzi yatumiwemo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 4 Nyakanga 2010, cyari cyiswe 'Urugwiro Conference' yari yajyanyemo na mugenzi we Meddy, nyuma kirangiye bahitamo kwigumira iyo.

Icyo gihe The Ben wari umwe nibura mu bahanzi batanu bakunzwe mu Rwanda, yageze muri Amerika akomeza gukora umuziki dore ko yahasanzwe abatunganya umuziki barimo na Lick Lick waje kwerekezayo mu myaka yakurikiyeho.

Ubwo yari muri Amerika yakomeje gukora indirimbo kandi nziza zakunzwe n'abari I Kigali, muri izo twavuga 'Habibi', 'Ko nahindutse', 'Nzakubona', 'I'm in love' n'izindi.

Nyuma y'imyaka igera kuri irindwi, abanyarwanda bakunda umuziki wa The Ben ndetse ibibazo ku nkoranyambaga ari byinshi bamubaza igihe azazira mu Rwanda, yarashyize arahagera aho ku wa 1 Mutarama 2017, yabataramiye mu gitaramo cya East African Party.

Nubwo The Ben yari yagitumiwemo nk'umuhanzi mukuru ariko ndagira ngo wumve neza uburemere bw'icyo gitaramo, birasaba kukwibutsa ko mu mwaka wabanjirije uwo cyari cyatumiwemo umunye Jamaica rurangiranwa 'Konshens'.

Ikindi kirakwereka urwego The Ben yari ariho icyo gihe ni uko yaje mu Rwanda aturutse i Kampala muri Uganda mu bindi bikorwa bya muzika agera i Kigali ku wa 24 Ukuboza 2017 maze yakirwa n'imbaga y'abakunzi be n'itangazamakuru.

The Ben akibona ubwinshi bw'abafana be n'abo mu muryango we baje kumwakira, kwihangana byaramunaniye asuka amarira. Bamwe mu bagize umuryango we bari baje kumwakira bafashwe n'ikiniga ku bw'ibyishimo byari byabarenze.

Uyu muhanzi kandi niwe muhanzi uheruka gutumirwa nk'umuhanzi mukuru muri East African Party yabaye ku wa 1 Mutarama 2020 n'ubwo kuri iyi nshuro yasanze zarahinduye imirishyo dore ko abarimo Bruce Melodie na Bushali bamukomye mu nkokora ku buryo bugaragara.

Uburyo yishimiwe muri iki gitaramo bitandukanye cyane n'uko byagenze mu cyabanje mu myaka ibiri yari ishize cyane ko iki yasanze abanyarwanda bafite abahanzi bakunze cyane barimo Bruce Melodie ndetse na Bushali wari ugezweho icyo gihe mu njyana ya 'Kinyatrap'.

Igihe cyo kwaka no kuzima ?

Muri iyi minsi ubwo nariho ndeba ku mbuga nkoranyambaga nahuye n'uwanditse kuri Twitter asa n'utabariza The Ben avuga ko ibintu bimaze kudogera.

Yari abihereye ku ndirimbo yitwa 'Umutoso' uyu muhanzi yakoranye n'umuraperi Muchoma, indirimbo itarakiriwe neza n'abazi urwego rwa The Ben. Si iyi gusa hari n'iyitwa 'For real' yakoranye na Igor Mabano.

Uretse iyi ndirimbo kandi The Ben yaherukaga kugaragara mu ndirimbo ya Zizou Alpacino yitwa 'Ngufite ku mutima' ari kumwe na Bushali, iyi yageze kuri YouTube ku wa 15 Nyakanga 2020, kuri ubu imaze kurebwa n'abagera ku bihumbi 246.

Nyuma y'iyo ndirimbo yagaragaye mu yitwa 'Can't get enough' ari kumwe n'umuhanzi uri mu bagezweho muri Kenya, Otile Brown. Yo imaze kurebwa n'abagera kuri miliyoni 2.5 kuva ku wa 29 Ugushyingo 2019.

Indirimbo eshatu The Ben aheruka gukora wenyine harimo iyitwa 'Kola' yagiye ku rukuta rwe rwa YouTube ku wa 23 Kanama 2020, ikaba imaze kurebwa n'abagera ku bihumbi 230, yabanjirijwe n'iyitwa Suko yagiye hanze ku wa 30 Ukuboza 2019, imaze kurebwa n'abagera ku bihumbi 446.

Yaherukaga gukora indi kandi yagiye kuri YouTube ye ku wa 15 Kanama 2019, yarebwe n'abagera kuri miliyoni 3.2. iyi niyo yonyine ikoze mu buryo bw'amajwi n'amashusho.

Abakurikiranira hafi ibya muzika bakomeje kugaragaza ko urwego The Ben yari agezeho ndetse n'urwo abanyarwanda bamwifuzagaho atari urwo gukora indirimbo ishobora kumara amasaha 24 kuri YouTube imaze kurebwa n'abantu ibihumbi 20 mu gihe hari ingero za hafi nk'indirimbo iheruka ya Bruce Melodie yarebwe n'abantu ibihumbi 128 muri icyo gihe.

Kuba The Ben muri iyi minsi ari gukora indirimbo ntizigere ku mitima ya benshi nk'uko byahoze, bamwe babifata nko kuba uyu muhanzi ari gusubira inyuma mu gihe abahanzi bari bari inyuma ye bakomeje kubona urubuga rwo kuzamuka bagera ku gasongero.

Uyu muhanzi kuri ubu ubarizwa I Kigali kuva mu mwaka ushize, asigaye agaragara ku mbuga nkoranyambaga ashyiraho amafoto ya bimwe mu bigo ari kwamamariza ndetse n'ayo ari kumwe n'umukobwa witwa Uwicyeza Pamella bivugwa ko bari mu rukundo rw'ibanga.

Amakuru yizewe agera ku UKWEZI avuga ko uyu The Ben aho atuye abana mu nzu na Pamella ndetse aba bombi baherutse kwerekanwa mu miryango nk'uko byagiye bigaragazwa n'amafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu musore wari umaze iminsi yiyita Tiger B, kuri ubu hari abakoresha imbuga nkoranyambaga basanga ari kugana aharindimuka bagendeye ku rwego asigaye ariho rutandukanye n'umwe bazi wo muri za 'Binkolera', wari watangiye imishinga n'abahanzi barimo Souti Sol, Diamond Platnumz n'abandi.

The Ben aherutse kwandika ku mbuga nkoranyambaga ze ngo 'Buri igihe hari igihe cyo gukora igikwiye', ibi wabiheraho uvuga ko buri gihe kigira icyacyo nk'uko habaho igihe cyo kwaka no kuzima. The Ben yagize ibihe byiza mu muzika w'u Rwanda n'ubwo bisa nk'aho biri guhinduka

The Ben asigaye avugwa mu rukundo rw'ibanga na Miss Pamella The Ben wari usigaye yiyita TigerB

Indirimbo 'Umutoso' The Ben aheruka kugaragaramo



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Natwe-twese-byaranze-The-Ben-yaba-ageze-aharindimuka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)