Musanze: Bamaze amezi atandatu barabuze rwiyemezamirimo wagiye atabishyuye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Abubatse ivuriro rito rya Gakoro barambuwe
Abubatse ivuriro rito rya Gakoro barambuwe

Abenshi muri abo baturage bambuwe ni abafitiwe amafaranga ari hejuru y'ibihumbi 50 barimo abafundi n'abayede, aho bemeza ko rwiyemezamirimo witwa Karisa David yamaze kumurikira ubuyobozi iryo vuriro akabaca mu rihumye agenda atabishyuye.

Ubwo Abadepit bari basuye iryo vuriro, bakirijwe ibibazo by'abaturage, aho basaba gukorerwa ubuvugizi bakishyura amafaranga yabo bambuwe na rwiyemezamirimo.

Dukuzumuremyi Evariste wambuwe amafaranga ibihumbi 90, yagize ati “Ba nyakubahwa mutuvuganire Rwiyemezamirimo witwa Karisa David yaradukoresheje twubaka iri vuriro, ubwo hari mu kwezi kwa kane ku munsi wo kurimurika turamubura burundu, ubu tumaze amezi atandatu twarabuze uwo twishyiza”.

Arongera ati “Iki kibazo twakigejeje mu buyobozi badutuma urutonde rw'abambuwe turarutanga, none amaso yaheze mu kirere ubukene butumereye nabi kandi twarakoze”.

Mugenzi we witwa Dusabumuremyi Ezechiel ati “Ni njye wasize irivuriro amarangi, rwiyemezamirimo yadushyiraga ku cyizere avuga ko azatwishyura ivuriro ryuzuye, ubwo bari bamaze kurimurika twahise tubura aho arengeye, twakohereza mu buyobozi urutonde rwacu n'amafaranga atwambuye bakatubwira ko rwiyemezamirimo ababwira ko yatwishyuye”.

Arongera ati “Ndi umunyeshuri ariko nabuze uko nsubira ku ishuri kubera kubura amakaye n'ibindi byangombwa kandi narakoze, turifuza ko mwatwishyuriza ayo mafaranga tukayifashisha muri ibi bihe bitoroshye bya COVID-19”.

Mu gihe nimero za rwiyemezamirimo Kigali Today yahawe n'abo baturage zidacamo, twabajije Abadepite icyo bagiye gukora kuri icyo kibazo, Hon Murekatete Marie Therese agira ati “Twasabye ko badukorera urutonde rw'abambuwe bakagaragaza n'amafaranga bambuwe tukabigeza ku bo bireba bakishyurwa amafaranga yabo”.

Ku ruhande rw'ubuyobozi bw'Akarere ka Musanze, bwo burasaba abo baturage kugeza urutonde rwabo ku murenge, ubuyobozi bw'Umurenge wa Gacaca na bwo bukarushyikiriza akarere ahasigaye bagakurikirana icyo kibazo nk'uko babisabwe n'umukozi w'akarere ushinzwe imiyoborere Twizerimana Clement.

Ati “Abambuwe bubatse kuri iyi Poste de santé, ikigiye gukorwa ni uko kopi ya ruriya rutonde ishyikirizwa umurenge, umurenge na wo ukayiduka ku karere tukareba amasezerano ya rwiyemezamirimo, nkeka ko atarishyurwa amafaranga yose. Bibaye bityo ko atarishyurwa amafaranga yose yo mu masezerano yagiranye n'akarere, byaba biri amahire kuko mbere yo kwishyurwa habanza gukurwamo ayo afitiye abaturage yakoresheje”.




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musanze-bamaze-amezi-atandatu-barabuze-rwiyemezamirimo-wagiye-atabishyuye
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)