Ibintu Perezida Donald Trump agiye gukora nyuma yo kwanga ibyavuye mu matora #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bwana Trump nta jambo arageza ku bantu mu ruhame kuva kuwa gatandatu byatangazwa ko yatsinzwe, ariko yakoresheje cyane Twitter mu kuvuga ko amatora yaranzwe n'uburiganya.

Abashinzwe kumwamamaza nabo batangaje ko adafite gahunda yo kwemera ko yatsinzwe. Trump ashimangira ko azaburana ku byavuye mu matora ahantu hatandukanye.

Kongera kubara amajwi bizakorwa muri leta ya Georgia, aho abakandinda bombi bari begeranye cyane, Trump arashaka ko ibi binakorwa no muri Wisconsin.

Nubwo atarerekana ibimenyetso, aravuga ko azajyana ikirego mu Rukiko rw'Ikirenga kuko yemeza ko amatora yaranzwe n'uburiganya.

Mu yandi makuru, uwahoze ari Perezida wa Amerika w'Umurepubulikani George W Bush yashimiye Bwana Biden ku ntsinzi ye, avuga ko Abanyamerika bakwiye kugira ishema kuko ayo matora yagenze neza kandi ibyayavuyemo birimo umucyo. Yanashimiye Bwana Trump ku muhate ukomeye mu kwiyamamaza.

Gusa kugeza ubu abandi Barepubulikani bakuru banze kwemera ibyavuye mu matora. Barimo na Kevin McCarthy ubahagarariye mu nteko ishingamategeko uvuga ko Abanyamerika bazamenya uwatsinze ari uko kongera kubara amajwi n'ibirego byo mu nkiko byose birangiye.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Ibintu-Perezida-Donald-Trump-agiye-gukora-nyuma-yo-kwanga-ibyavuye-mu-matora

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)