Burera : Umwarimu yiyahuye nyuma yo gushinjanya n'umugore ubusambanyi, asiga yanditse byinshi #rwanda #RwOT

webrwanda
1 minute read
0

Nk'uko amakuru abaturage babwiye ikinyamakuru Ukwezi abivuga, uyu nyakwigendera ngo yari asanzwe ashinja ubusambanyi umugore we Nyirambarushimana Speciose w'imyaka 38, usanzwe akora ku gashami ka Sacco Reba kure Mubuga. Uyu muryango utuye mu kagari ka Ndago ko mu murenge wa Rusarabuye mu karere ka Burera.

Intandaro yo kwiyahura ni uko atarabanye neza n'umugore we amushinja ubusambanyi ndetse uwo mugorewe yari yaragiye iwabo ahitwa i Rwerere. Mu butumwa yasize yanditse, yagaragaje abo abereyemo imyenda, abamuberemo imyenda n'andi makuru ajyanye n'imitungo y'urugo, hanyuma agaragaza amaganya aho yavuze ko abana yabyaranye n'uwo mugore atifuza ko bazabaho mu buzima nk'ubwo yari abayemo.

Yavuze kandi ko ntako atagize ngo yihangane ariko bikaba byaranze, anaboneraho kwifuriza umugore we kuzagira ibihe byiza n'abandi, asa n'uca amarenga ko hari abandi azi ko basanzwe bagirana umubano udasanzwe n'umugore we.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Burera-Umwarimu-yiyahuye-nyuma-yo-gushinjanya-n-umugore-ubusambanyi-asiga-yanditse-byinshi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 26, June 2025