Ku munsi w'ejo hashize ku Cyumweru mu Rwanda hari habaye imikino ya 3 ya gicuti mu rwego rwo gufasha amakipe kwitegura umwaka w'imikino wa 2020-2021 uzatangira mu kwezi gutaha, uwari witezwe na benshi ni uwo APR FC yanganyijemo na Musanze FC.
Umukino wa APR FC na Musanze FC wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo saa 15h. Uretse kwitegura shampiyona ni mu rwego rwo gufasha APR FC kwitegura imikino nyafurika aho izahura na Gor Mahia mu mpera z'iki cyumweri muri Champions League.
Umukino waje kurangira amakipe yombi anganyije 1-1. Igitego cya APR FC cyatinzwe na Nshuti Innocent ku munota wa 68 ni mu gihe cyaje kwishyurwa na Mutebi Rashid ku munota wa 86.
Mu Bugesera, Bugesera FC yari yakiriye Police FC, iyi kipe ikaba yaraje kuhatsindirwa na Police FC igitego 1-0 cya Usengimana Faustin cyo ku munota wa 35.
Nyuma y'inama y'inteko rusange ya Mukura VS, iyi kipe yahise ikina umukino wa gicuti na AS Muhanga i Huye, umukino ukaba wararangiye ku ntsinzi ya AS Muhanga y'igitego 1-0 cyatsinzwe na Mwizero Don Parfait.