Umusirikare akaba n'umuhanzi Sergeant Major Robert ari gushakirwa hasi no hejuru kubera gukekwaho gusambanya umwana w'imyaka 15 #rwanda #RwOT

webrwanda
1 minute read
0

Amakuru yizewe agera kuri IGIHE dukesha iyi nkuru avuga ko umusirikare ukomeye akaba n'umuhanzi Sergeant Major Kabera Robert wamenyekanye nka 'Sergeant Robert' ari gushakirwa hasi no hejuru nyuma yo gusambanya umwana w' imyaka 15 y' amavuko agahita atoroka.

Uyu muhanzi akaba n' umusirikare, amakuru avuga ko icyo cyaha cyakozwe tariki 21 Ugushyingo 2020 , ubwo yasambanyaga umwana w'imyaka 15. Mu gihe byari bimaze kumenyekana ko byabaye, yahise atoroka ku buryo magingo aya yaburiwe irengero.

Inzego z'umutekano zatangiye kumushakisha hasi no hejuru ngo agezwe imbere y'ubutabera. Uwabasha kumuca iryera yamenyesha inzego z'umutekano cyangwa iz'inzego zibanze zimwegereye.

Sergeant Major Kabera Robert azwi cyane mu itsinda ry'ingabo z'u Rwanda ricuranga, Army Jazz Band ariko hari n'izindi ndirimbo zamenyekanye yagiye akora wenyine ndetse n'izo yagiye akorana n'abandi bahanzi.



Source : https://impanuro.rw/2020/11/23/umusirikare-akaba-numuhanzi-sergeant-major-robert-ari-gushakirwa-hasi-no-hejuru-kubera-gukekwaho-gusambanya-umwana-wimyaka-15/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 26, July 2025