Rutahizamu wari witezwe muri Rayon Sports ntakije, ibya Sugira Ernest #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu muhango w'ihererekanya bubasha kuri komite icyuye igihe ya Rayon Sports na komite nshya, Murenzi Abdallah yemeje ko rutahizamu wa TP Mazembe, Robert Mbelu bari batijwe atakije.

Uyu munsi nibwo habaye ihererekanya bubasha muri Rayon Sports hagati yakomite nshya na komite y'inzibacyuho yari iyobowe na Murenzi Abdallah.

Muri bimwe Murenzi Abdallah yashyikirije ubuyobozi bushya, harimo abakinnyi bashya baguzwe ndetse n'abo batijwe.

Yavuze ko mu bakinnyi babiri ikipe ya TP Mazembe yabatije hazaza Vital Aurega naho Robert Mbelu atakije bitewe n'ikibazo cy'abanyamahanga.

Yagize ati"TP Mazembe yadutije abakinnyi babiri ariko umwe twaramuretse. Dufite ikibazo cy'abanyamahanga, umutoza ni we wamurambagije yatubwiye ko ukenewe cyane ari Vital kuruta Robert Mbelu turamureka."

Vital akaba yarageze mu Rwanda ndetse bakaba baranumvikanye hasigaye kumwishyura.

Kuri rutahizamu Ernest Sugira yavuze ko n'ubwo APR FC yamubatije ariko hari ibyo bagombaga kumvikana ubu bakaba barumvikanye ndetse 50% by'ibyo bumvikanye barabishyize mu bikorwa.

Yagize ati "Sugira Ernest ni umukinnyi twatijwe na APR FC, n'ubwo twamutijwe hari amasezerano twagombaga kumvikana byaranarangiye. Hari ibyo twumvikanye ndetse 50% twarabimuhaye hasigaye 50% twumvikanye igihe tuzayamuhera."

Avuze ibi mu gihe byavugwaga ko uyu rutahizamu ashobora kudakinira iyi kipe kuko itarubahiriza amasezerano bagiranye.

Mu bandi bakinnyi biteganyijwe ko Moussa Camara agera mu Rwanda uyu munsi gusinyira iyi kipe.

Umunyezamu Bashunga Abouba baguze we ntabwo arishyurwa akaba yasabye ubuyobozi ko bazamwishyura.

Sugira yishyuwe 50% by'ibyo bumvikanye
Mbelu ntakije muri Rayon Sports
Uyu munsi habaye umuhango w'ihererekanya bubasha
Murenzi Abdallah yavuze yamurikiye komite nshya abakinnyi bashya n'abo batijwe



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-wari-witezwe-muri-rayon-sports-ntakije-ibya-sugira-ernest

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)