Ni indirimbo iyo uyumvise irabyinitse kandi ikaba ikubiyemo amagambo abaraperi babigize umwuga bakunda gukoresha ari naho abayumva usanga iryoheye amatwi dore ko ifite n'ibyo twakwita isubirajwi.
Mucoma asanzwe ari umuhanzi ukunda gukorera indirimbo ze nyinshi inaha mu Rwanda iyo aje mu biruhuko dore ko asanzwe abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho akorera imirimo ye ya buri munsi.

- Mucoma na MNG CoCo
Indirimbo ze akenshi zibanda mu gutanga ubutumwa rubanda rukeneye, haba ubwo guhumuriza ababaye babayeho nabi, abadafite amikoro ariko kandi akateza imbere ururimi rwo kwivuga rukunda kuvugwa mu karere ka Rubavu.
Imvano y'ubuhanzi bwe akenshi abukomora ku mibereho ye yagiye anyuramo mu myaka itandukanye mbere y'uko yerekeza muri amerika.
Ubusanzwe amazina ye nyakuri yitwa Nizeyimana Didier wiyise Mucoma kubera ko yigeze gukora akazi ko kotsa inyama mu tubari two muri Kenya, avuga ko yamaze igihe kinini adafite icyizere cyo kubaho, kubera ubuzima bushaririye yagiriye mu muhanda.

Urugendo rwe rwo gusatira ubuzima ni rurerure, ariko byose byatangiye ubwo yavaga iwabo muri Rubavu n'amaguru ahunga ubukene, akaza gushaka ubuzima i Kigali aho atari azi umuntu n'umwe.
Byatumye atangira ubuzima bwo kurara mu muhanda no ku mbaraza z'amazu nk'umwana w'umuhanda, ubunyoni bwavuga akabyuka akajya gushaka icyo asamura.
Ubuzima bwa Kigali bwaranze ahitamo kujya muri Kenya nabwo anyuze mu nzira igoye, kuko yagendaga adafite icyangombwa na kimwe atanafite ifaranga ryamugoboka mu nzira kandi agenda n'amaguru.

Amaze gukora indirimbo nyinshi zitandukanye zirimo nka ; niguco mbaga,ni ikibazo,nizindi zitandukanye.
Kanda hano urebe indirimbo Papa Trap
https://www.youtube.com/watch?v=wFaZOpBX_5A