Huye: Ababyeyi biyemeje kurushaho kuganiriza abana ku buzima bw'imyororokere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Abagore bo mu Karere ka Huye basuzumye uko barushaho kubaka umuryango utekanye uzira ihohoterwa rikorerwa abana
Abagore bo mu Karere ka Huye basuzumye uko barushaho kubaka umuryango utekanye uzira ihohoterwa rikorerwa abana

Ibyo barabivuga mu gihe ubushakashatsi bw'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) buragaragaza ko 1/3 cy'abana b'abangavu batwara inda baba barasambanyijwe batabishaka naho 2/3 bagakora imibonano mpuzabitsina babishaka.

Ubushakashatsi bw'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku bana (UNICEF) bugaragaza ko hafi 50% by'abakobwa bari munsi y'imyaka 18 baba barakoze imibonano mpuzabitsina, bikaviramo bamwe gutwara inda zitifuzwa.

Ubushakashatsi kandi bugaragaza ko abakobwa batanu ku 10 baba barahohotewe, naho mu bahungu 10 batandadu bakaba barakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ku mubiri no ku marangamutima.

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina kandi rirahangayikishije kuko rigira ingaruka ku muryango no ku gihugu muri rusange kuko abana bakuriye mu ihohoterwa nta cyizere cyo gushinga imiryango ikomeye baba bafite.

Mu rwego rwo gukomeza gukumira no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana by'umwihariko abakobwa batarageza ku myaka 18, abagore bo mu Karere ka Huye, binyuze mu nama y'igihugu y'abagore bo muri ako karere baherutse guhurira mu mwiherero, baganira uko barushaho kwita ku miryango yabo kugira ngo bagire uruhare mu kubaka umuryango muzima uzira ihohoterwa rikorewe abana.

Umuyobozi w'Inama y'Igihugu y'abagore mu Karere ka Huye avuga ko nyuma yo kuganira no gusesengura ibibazo biri mu bana b'abangavu bazarushaho gukumira ko batwara inda zitifuzwa kuko byagaragaye ko abana batwara inda harimo ababa bahohotewe n'ababa bishoye ku bushake mu mibonano mpuzabitsina.

Avuga ko inshingano z'umubyeyi ari ukurushaho kwegera umwana no kumusobanurira uko akwiye kwitwara kugira ngo atangiza ejo he kandi ejo h'umwana ari ho ejo h'igihugu.

Agira ati “Aha turasesengura buri kibazo gishobora kuba gitera abangavu kwishora mu busambanyi, nitumara kumenya buri kibazo hazakurikiraho kwegera abana tubaganiriza dukurikije imiterere ya buri kibazo aho ni ho tuzahera twubaka umuryango nyarwanda kandi n'abana bakabigiramo uruhare”.

Impuguke mu by'uburenganzira bw'abana, Aimable Nsengiyumva, avuga ko iyo usesenguye ubushakashatsi bwa UNICEF usanga hari ibitajya bivugwa ku ihohoterwa rikorerwa abana bigatuma abantu badafata ingamba zihamye mu kurinda abana ihohoterwa.

Avuga ko abakorera abana ihohoterwa ari: abaturanyi babo, abarimu babo, ababyeyi babo cyangwa abana ubwabo bagahohoterana, kuko byagaragaye ko no mu bana harimo abasambanya bagenzi babo.

Avuga kandi ko usanga umwihariko w'ibihugu n'umuco wabyo hari aho uha icyuho guhohotera abana by'umwihariko ugasanga nko kubasambanya bidahanwa cyane n'amategeko cyangwa ngo usange gusambanya abana bifatwa cyane nk'ikizira.

Ibyo bikagaragara mu bihugu byo mu burengerazuba bw'Isi no ku mugabane w'i Burayi n'ibyo byakoronije.

Nsengiyumva avuga ko aho ibibazo bigeze ari ngombwa ko abagize umuryango bibaza ku hazaza h'abana babo igihe ihohoterwa ribakorerwa rikomeje kwiyongera kuko byagira ingaruka mbi cyane ku muryango w'ejo hazaza”.

Agira ati “Hanze aha hari uburyo bwinshi bugezweho burimo n'ubucuruzi no kwamamaza imico itari myiza igamije kwinezeza bigoye kubigenzura, abana rero ni ho bagendera kuko iyo mico isanga batiteguye guhangana na yo bwaba mu buryo bw'imyemerere cyangwa n'indangagaciro zibibabuza”.

Yongeyeho ati “Umubyeyi ni we ukwiye gufata iya mbere agafata umwana we nk'urupapuro rutanditseho akamenya uko atangira kwandika indangagaciro nzima kuri urwo rupapuro umwana akamenya uko yitwara, akubakwamo ubushobozi burimo n'ubumenyi ku buzima bwe bw'imyororokere”.

Nsengiyumva avuga ko abana b'abakobwa bari hagati y'imyaka 13 na 17 ari bo bahohoterwa cyane kuko baba bataragira ugukomera mu bitekerezo gutuma bifatira imyanzuro, kandi baba bageze mu gihe cyo gukurura abagabo no kwiyumvamo gushaka gukora imibonano mpuzabitsina ibyo bigatuma bahuriramo n'ihohoterwa.




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/huye-ababyeyi-biyemeje-kurushaho-kuganiriza-abana-ku-buzima-bw-imyororokere
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)