Kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Haruna Niyonzima na bagenzi be bakinana muri Yanga barimo Michael Sarpong basuye inzu ndangamurage ya nyakwigendera Mwalimu Julius Kambarage Nyerere wabaye Perezida wa Tanzania bagenera umugore we impano.
Ni igikorwa cyabaye ku munsi w'ejo hashize ku wa Gatanu ubwo bari bavuye Mwanza berekeza Musoma aho uyu munsi bafite umukino ba Biashara United.
Bari mu nzira bakaba baranyuze mu cyaro cya Butiama aho Mwalimu Julius Nyerere avuka basura inzu ndangamurage ikubiyemo amateka ya Nyerere ari n'aho umubiri we uruhukiye.
Bakiriwe neza cyane na Mama Maria Nyerere, umugore wa Julius Nyerere babyaranye abana barindwi. Mbere yo kugenda bakaba bamugeneye impano y'umwambaro wa Yanga.
Mwalimu Julius Kambarage Nyerere ni we wabaye perezida wa mbere wa Tanzania, azwiho kuba yararwanyije cyane ingoma y'abakoroni aharanira impindura matwara, byatumye anabifungirwa imyaka myinshi.
Julius Kambarage Nyerere, yavutse ku wa 13 Mata 1922 Yitaba Imana ku wa 14 Ukwakira 1999.