Haruna Niyonzima arasabwa gukora ibikomeye muri Yanga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Haruna Niyonzima arasabwa gukora ibikomeye muri Yanga

Umutoza mushya w'ikipe ya Yanga yo muri Tanzania, Kaze Cedric yasabye abakinnyi barimo Haruna Niyonzima bashinzwe gutanga imipira ivamo ibitego kuri ba rutahizamu kongera iyo mipira kuko ari bo batuma ikipe itarimo gutsinda ibitego byinshi.

Aganira na Championi, Kaze yavuze ko urwego rwa ba rutahizamu Yanga ifite ari rwiza akaba ababona ko aba bakinnyi bananiwe gukora ibyo basabwa bitewe n'abakinnyi bagomba kubashakira imipira yo gutsinda.

Ati'kuva nkiri muri Canada nari mbizi ko ikibazo kiri mu ikipe ari ikibazo cy'ubusatirizi butabasha gutsinda ibitego byinshi. Ni ikibazo ngomba gushakira umuti byihuse. Ba rutahizamu Sarpong na Yacouba bigaragara ko bananiwe gutsinda bitewe n'abakinnyi bo hagati bananiwe kuzuza inshingano zabo neza harimo kubaha imipira myiza yo gutsinda.'

Yakomeje avuga ko yatangiye gukora kuri iki kibazo ku buryo abakinnyi bafite izi nshingano nka Haruna Niyonzima, Feisal Salum, Mkoko Tonombe na Carlos Fernandez 'Carlinhos' arimo gukora ibishoboka byose ngo buzuze inshingano zabo.

Mu mikino ya sampiyona 6 Yanga imaze gutsindamo imikino 5 inganya umwe, muri iyo mukino yose ikaba yarinjije ibitego 7.

Haruna Niyonzima ni umwe mu bakinnyi basabwe gukora cyane



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/haruna-niyonzima-arasabwa-gukora-ibikomeye-muri-yanga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)