Abagabo 10 bo mu karere kamwe bakekwaho gusambanya abana batawe muri yombi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inzego zitandukanye zikomeje gushyira imbaraga mu gukumira no guhiga bukware abasore n'abagabo basambanya abakobwa batarageza imyaka nyuma y'uko byagaragaye ko mu bihe bya Guma mu rugo bakomeje kwiyongera.

Binyuze kuri twitter ya RIB, kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Ukwakira 2020, uru rwego rwatangaje ko ku bufatanye n'izindi nzego rwataye muri yombi abagabo 10 bo muri Rusizi bakekwaho gukora aya mahano.

Itangazo rya RIB rigira riti 'Uyu munsi RIB ifatanyije n'izindi nzego mu Karere ka #Rusizi yafashe abagabo 10 bakekwaho gusambanya abangavu bakabatera inda.'

Abafashwe ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Muganza mu gihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe amadosiye ashyikirizwa Ubushinjacyaha.

RIB iboneyeho kongera kwihanangiriza umuntu wese ushora abana n'abangavu mu busambanyi kuko bibagiraho ingaruka mbi ku buzima no kubabuza ejo hazaza heza kandi inibutsa ko ari icyaha gihanisha ibihano bikomeye uwagikoze.

Uyu munsi RIB ifatanyije n'izindi nzego mu Karere ka #Rusizi yafashe abagabo 10 bakekwaho gusambanya abangavu bakabatera inda.

Abafashwe ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Muganza mu gihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe amadosiye ashyikirizwa Ubushinjacyaha.

â€" Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) October 23, 2020



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Abagabo-10-bo-mu-karere-kamwe-bakekwaho-gusambanya-abana-batawe-muri-yombi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)