Meddie Kagere yamaze impungenge abari bahangayitse #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo kuvuga ko azagaruka mu kibuga nyuma y'ibyumweru 3 kubera imvune, rutahizamu w'umunyarwanda Meddie Kagere ukinira Simba SC yijeje abakunzi b'iyi kipe ko arimo gukira ndetse mu minsi mike ari bube yatangiye imyitozo.

Uyu rutahizamu yagize ikibazo cy'imvune ku mukino wa JKT Tanzania banatsinze 4-0 atsindamo ibitego wabaye ku wa 4 Ukwakira.

Nyuma y'aho ubuyobozi bwa Simba SC bwatangaje ko azamara hanze ibyumweru 3 akabona gutangira imyitozo, byari byitezwe ko azatangira imyitozo ku wa 6 Ugushyingo 2020, bivuze ko atari kuzakina umukino wa Yanga uzaba ku wa 7 Ugushyingo ndetse n'uwo u Rwanda ruzakinamo na Cape Verde tariki ya 11 Ugushyingo 2020 mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2022.

Uyu rutahizamu akaba yahumurije abakunzi ba Simba SC n'ab'Amavubi ko mu minsi ya vuba ari buze gutangira imyitozo iyo mikino akazayikina.

Yagize ati'nyuma yo kuvunika ubu ndi mu mwanya wo kugenda nkira neza. Nahawe iminsi yo kuruhuka nzagaruka mu myitozo bisanzwe mu minsi mike rwose iri imbere. Nta mpamvu yo guhangayika.'

Meddie Kagere akaba ari ku rutonde rw'abakinnyi ba Simba SC bagize imvune barimo Gerson Fraga, John Bocco ariko we yatangiye imyitozo yoroheje na Cris Mugalu wagize ikibazo cy'igupfa ry'ikibero aho rirangirira.

Meddie Kagere yamaze impungenge abatekerezaga ko azamara igihe kinini hanze y'ikibuga



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/meddie-kagere-yamaze-impungenge-abari-bahangayitse

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)