VI DEO NSHYA: Butera Knowless na Platin wahoze muri Dream Boys bakatiranye bikabije muri 'Ntabirenze.' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Platin Nemeye wahoze mw'itsinda rya Dream Boys kuri ubu usigaye ukoresha akabyiniriro ka Platin P, yumvikanye aterana amagambo n'umuhanzikazi w'icyamamare mu Rwanda Butera Knowless , aho bacyurirana bagira bati 'Oya no Stress , Niba udakunda ibyo ubona ngaho igendere Ntabirenze.'

'Ntabirenze' n'indirimbo umuhungu n'umukobwa baba bacyurirana buri umwe asebya undi nk'abantu babaga murukundo ariko bagahararukwana , umwe yumva ko kugenda kundi ntabirenze.

Platini agira ati'Ntukiri wa mukobwa namenye, ikirungo ntikikigufata nkuko wasaga ntereta, wahoraga uri ku myako, nta kosa wakoraga, wahoraga ufunze […] Ese ko wahindutse, ni njya mu byana uzavuga ko nagutaye kandi wizize?'

Knowless amusubiza yagize ati' Oya nta stress, niba udakunze ibyo ubona ngaho igendere, nta birenze.'

Knowless mu gitero cye agira ati' Wahagira utarazamuka, ese waza umbwira iki? Iyo mpumuro yawe itikoraho nyiheruka ukikoraho, […] ngaho iruka mu ba miss n'ubundi byose ni iby'Isi. N'ubundi ntacyo nahombaga, ntaho ritarema. Niba udakunze ibyo ubona ngaho igendere.'

Platin P n'umuhanzi wahoze mw'itsinda rya Dream Boys yabanagamo na TMC waje kwerekeza muri Amerika , maze itsinda ryari ryaramamaye rigasenyuka uko. Kuri ubu Platin ari gukora nk'umuhanzi ku giti cye wafatanyije na Butera Knowless uzwi nk'umwe mu bahanzikazi beza muri Africa.

REBA AMASHUSHO YIYI NDIRIMBO 'NTABIRENZE' YA PLATIN P NA BUTERA KNOWLESS

Share on:
WhatsApp

The post VI DEO NSHYA: Butera Knowless na Platin wahoze muri Dream Boys bakatiranye bikabije muri "Ntabirenze." first appeared on INGINGO.COM / Rwanda News & Story.

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)