Ibintu bitamenyerewe Meya w' Akarere ka Musanze yasize umunyamakuru mu biro arigendera kubera ikibazo kivugira abaturage y' aramubajije #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamakuru wa TV/Radio 1 yatunguwe n'uko Meya w'Akarere ka Musanze Madamu Jeanine Nuwumuremyi  amusize mu biro atamuteze amatwi ku kibazo cy'abaturage yari amuzaniye. Meya ngo yari yakererewe inama ahitamo gusiga umunyamakuru mu biro.

Ikibazo umunyamakuru yari amuzaniye ni icy'abacururiza mu isoko ry'ibiribwa rya Musanze  bavuga ko bapyinagazwa no kwakwa umusoro w'uko bacururiza mu rindi soko babaye batijwe mu rwego rwo kwirinda ko bahurira mu isoko rimwe ari benshi bakaba bakwanduzanya COVID-19.

Iki cyemezo cy'Akarere ka Musanze cyo kwimurira abacuruzi ahandi cyafashwe nyuma y'uko hasohowe amabwiriza asaba abacururiza mu masoko rusange gukora bahana intera mu rwego rwo kwririnda icyorezo cya COVID-19 .

Ibi hamwe byatumye hagabanywa umubare w'abahakoreraga binyuze mu gusimburana mu minsi yo gukora, aho bishoboka amasoko yagurirwa ahandi bigaragara ko hisanzuye.

Kwimurira abacuruzi ahandi byanakozwe mu isoko rya Musanze, aho bamwe mu barikoreragamo biganjemo abacuruza ibirayi n'ibitoki bimuriwe muri Gare ya Musanze mu gice n'ubundi cyahozemo isoko ariko kikaba cyari kitagikoreshwa.

Abimuriwe hariya bavuga  ko babangamiwe n'uko basorera ahantu habiri( ni ukuvuga aho bahoze n'aho bimukiye).

Ngo bakomeje gusorera ibibanza bari bafite mu isoko ryahariwe ibiribwa, ariko kandi bakanasoreshwa aho bimuriwe by'igihe gito.

Kuri bo ibi ni akarengane.

Bavuga ko ikibazo cyabo bakigejeje ku buyobozi bw'Akarere ntibugire icyo bubafasha kandi birimo kubahombya.

Umunyamakuru yagiye kukibaza Meya, amuta mu biro arisohokera…

Mu minsi itatu TV na Radio One bakurikirana iki kibazo,  ubuyobozi bwa  Musanze ngo ntibwigeze bushaka kukivugaho.

Umuyobozi wungirije w'aka karere ushinzwe iterambere ry'ubukungu yari yabanje kwemera ko ashobora kuza kugira icyo akivugaho ariko nyuma ntiyongera kwitaba umunyamakuru kuri telefoni.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Nzeri 2020 umunyamakuru yageze ku biro bya Visi Meya, uyu muyobozi we ahagera saa moya n'iminota 20.

Yabwiye umunyamakuru ko  ntacyo ashobora kukivugaho kuko ngo kiri m gukurikiranwa na Meya.

Bidatinze cyane, Meya wa Musanze Madamu Jeanine Nuwumuremyi yahageze nyuma y'isaha imwe ariko nawe ntiyagira icyo abivugaho.

Umunyamakuru yamugezeho asanga arangije kwakira ibibazo bibiri by'abaturage yari ahasanze, amusaba ko yamuha iminota mike akagira icyo avuga kuri icyo kibazo cy'abacuruzi basorera ahantu habiri kandi bakorera hamwe, undi aramubwira ko agiye mu nama.

Nyuma y'iminota 10 basiganira mu biro umunyamakuru amusaba nibura iminota itanu gusa uyu muyobozi 'yamusize mu biro arisohokera.'

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)