Nyuma y'ibyagiye bivugwa ko rutahizamu w'umunayrwanda, Meddie Kagere ashobora gutandukana na Simba SC bitewe n'uko atumvikana n'umutoza w'iyi kipe kubera kutamukinisha, Sven Ludwig Vandenbroeck, yaje kubihakana aho ahamya ko nta kibazo kiri hagati yabo.
Ni kenshi umutoza w'iyi kipe, Sven Ludwig Vandenbroeck yagiye yereka uyu rutahizamu umaze imyaka 2 yikurikiranya atsinda ibitego byinshi muri shampiyona ya Tanzania ko atari mu mibare ye cyane ko yagiye amwicaza bya hato na hato.
Byagiye bivugwa kandi ko Meddie Kagere yasabye ubuyobozi bw'iyi kipe ko bwamurekura akigendera kuko atari umukinnyi wo kwicira ku ntebe y'abasimbura cyane ko ari umukinnyi w'ikipe y'igihugu kandi akeneye kuyifasha.
Aganira n'urubuga rw'iyi kipe, umutoza Sven Ludwig Vandenbroeck yavuze ko nta kibazo na kimwe afitanye na Kagere ko ari abashaka gushyushya ibintu.
Yagize ati“sinshobora gukoresha imbaraga ku bintu bidafite akamaro ntanazi aho byaturutse. Njye nta kibazo mfite, Kagere na we nta kibazo afite, icyo ni cyo navuga.”
N'ubwo avuga ibi ariko muri Tanzania amakuru avayo avuga ko uyu rutahizamu atishimye bitewe n'uko adahabwa umwanya wo gukina, ari nayo mpamvu byavuzwe ko yifuzwa na APR FC ndetse ibiganiro nk'umukinnyi ku giti cye byarangiye ahubwo Simba SC yanze kumurekura. Umutoza Sven Vandenbroeck avuga ko nta kibazo afitanye na Kagere Meddie
http://dlvr.it/Rft3pc
Post a Comment
0Comments