Ubushakashatsi bwagaragaje ko kuryamira mu mpera z'icyumweru bitariha amasaha asanzwe umuntu atasinziriye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari abantu bakora amasaha y'ikirenga bavuga ko bazaryamira mu mpera z'icyumweru, ubushakashatsi bwagaragaje ko uku kuryamira bitariha amasaha umuntu aba atarasinziriye kandi ngo ntibinabuza ko ingaruka uruhuri ziterwa no kutaryamira igihe zigera ku muntu.

Icyari kigamijwe ubwo hakorwaga ubu bushakashatsi, kwari ugutahura ikintu kiba iyo abantu bamaze icyumweru bakora akazi kadatuma basinzira bihagije, no gushaka kugaruza icyo gihe cyabacitse cyo gusinzira, hanyuma bakaryamira mu minsi ibiri y'impera y'icyumweru.

Urubuga rwa Medical News Today, rwatangaje ko Dr Chris Depner, umwarimu wungirije w'ubushakashatsi ku mikorere y'umubiri muri Kaminuza ya Colorado Boulder muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba ari na we wayoboye itsinda ry'abo bashakashatsi, yavuze ko kuryamira mu mpera z'icyumweru ntacyo bifasha umubiri ku byo watakaje igihe umuntu yakoraga amasaha y'ikirenga.

Yagize ati 'Dusoza ubushakashatsi ntacyo twabonye na kimwe cy'inyungu mu mikorere y'umubiri ku bantu baryamira mu mpera y'icyumweru.'

Yakomeje agaragaza ko gusinzira gacye cyane bishobora kongera ibyago byo kugira ibibazo bitandukanye by'ubuzima, birimo nk'umubyibuho ukabije hamwe n'indwara ya diyabete yo mu bwoko bwa kabiri.

Ibi ngo biterwa no gushaka kurya ibyoroheje nijoro ndetse no kugabanuka kw'umusemburo ugenzura ingano y'isukari yo mu maraso, cyangwa ubushobozi bw'umubiri bwo kugenzura isukari yo mu maraso.

Umwarimu w'inzobere mu bijyanye n'imitsi hamwe n'imitekerereze 'neuroscience na psychologie' Matthew Walker, avuga ko kuryama amasaha ari munsi ya 9-7 bigira ingaruka zitandukanye ku buzima. Agasaba abaganga kwigisha ababagana akamaro ko kuryamira igihe no kubitegeka abantu.

Ati 'Kuryama amasaha ari munsi y'arindwi ubushobozi bw'umubiri bwo kwikingira (immunité) buragabanuka, ugumye uri maso amasaha 20, usanga usigaye umeze nk'umusinzi.'

Avuga kandi ko kuryama umwanya muto bituma umuntu atagera kucyo bita REM (Rapid Eye Movement), aho umuntu wasinziriye neza atangira kurota.

Kutagera ku gihe cya REM bigira ingaruka ku mitekerereze y'umuntu ndetse ngo usanga ari n'umuntu ukunda kwibagirwa.

Source:Igihe

[email protected]

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)