Ingaruka mbi ziterwa no gukoresha telefoni uri mu bwiherero. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Telefone ngendanwa ni igikoresho gifite umumaro ukomeye mu buzima,Ubushakashatsi bwerekana ko abantu bagera kuri 75 ku ijana bakoresha telephone zabo iyo bari mu bwiherero ariko inzobere mu buzima zihwitura abantu kureka uyu muco kuko biba ari ugushira ubuzima mu kaga.

Ubushakashatsi bwerekana ko kujyana telephone mu bwiherero ari bibi cyane kuko mu bwiherero habamo bacterie zishobora kujya kuri telephone yawe igakwirakwira mu bice bigize umubiri wawe bikaba byakuviramo uburwayi butandukanye.

Abashakashatsi bavuga ko izo bacterie zikikije inguni z'ubwiherero kandi telephone yawe ikaba ibasha kuzikurura biturutse ku kuba wowe ubwawe wakoze ku nkuta z'ubwiherero cyangwa wakoze ku mpapuro z'isuku wisukura ubundi ukongera ugafata telephone yawe, bityo rero za bacterie ukuye mu bwiherero zose ziri kuri telephone yawe zishobora no kugera ku mubiri wawe ukaba warwara indwara ziturutse kuri izo bacterie.

Dr. Ron Cutler, umuyobozi mukuru w'ishami ry'utunyabuzima duto muri kaminuza Y'Umwamikazi Mary i Londres, yagize ati: "Ahanini, niba udashaka kwikururira indwara,ntabwo ukwiye kujyana telephone yawe mu bwiherero.

Dr. Val Curtis, umuyobozi w'itsinda ry'ubuzima bushingiye ku bidukikije mu ishuri ry'i Londere ry'isuku n'ubuvuzi ati' Telephone kuko zishyuha ziha bagiteri ahantu heza hashyushye ho gutura, ikindi kandi kuko benshi bagira ibifuniko bifatanye na telephone, aho ni ahantu heza cyane ho kwibera kuri bagiteri."

Inama batanga, ni ukwirinda kujyana telephone mu bwiherero kandi uko umaze gukoresha ubwiherero ukwiye kubanza gukaraba intoki n'amazi meza n'isabune kugirango bacterie uvanyeyo utazishyira kuri telephone n'ubundi ugasanga ntaho bitaniye no kuba wayijyanyeyo.

Source: inyarwanda.com, passeportsante.net

[email protected]

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)