Huye: Urugo rw' umuturage, rw' atewe n' Ingwe none batinye gusohoka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu rugo rumwe rwo mu Mudugudu w'Agakera mu Kagari ka Rango-A Umurenge wa Mukura mu Karere ka Huye, hari urugo rurimo abantu barindwi, kugeza kuri iyi saha ya saa saba bikingiranye mu nzu kubera inyamaswa babonye mu rugo bakeka ko ari ingwe.

Hari abavuga ko atari inshuro ya mbere ingwe igera muri uyu mudugudu, kuko ngo n'ubusanzwe yazaga, igasubirayo ntawe ihungabanyirije umutekano. Gusa ariko ngo ntibisanzwe kuyibona iza ikaryama hafi y'urugo mu igihe kingana gitya yanze kuhava.

Umwana umwe mu bagize uyu muryango w'urugo ingwe yateye ngo yasohotse arayibona, maze n'ubwoba bwinshi asubira mu nzu, abibwira abandi, bahita bifungirana kugeza mu masaha arenga saa saba z'amanywa y'uyu wa 11 Nzeri 2020.

Aba baturage bakeka ko iyi nyamaswa yaba yaturutse mu ishyamba ry'iriterano rya Kaminuza y'u Rwanda riri mu bilometero bike uvuye mu midugudu w'Agakera.


Inzego z'ubuyobozi n'abashinzwe umutekano barimo abapolisi n'abasirikare ba RDF batabaye uyu muryango, barasa iyi nyamaswa.

Meya w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange yatangaje ko ubu butabazi bwatanzwe nyuma y'aho nyir'uru rugo rwatewe n'iyi nyamaswa abimenyesheje ubuyobozi.

Nyuma y'aho kuraswa, abaturage bahuruye bajya kureba iyo nyamaswa yari yababujije amahwemo gusa ntiyahatinze kuko yahise ivanwa aho ngaho n'abapolisi.

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)