Umunyamabanga wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ushinzwe Afurika, Tibor Nagy, yatangaje ko yagiranye ibiganiro na Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, Mathilde Mukantabana, byagarutse ku ifatwa rya Paul Rusesabagina, ukurikiranyweho ibyaha birimo iby’iterabwoba.