Tumeze neza, abatwifuriza inabi na bo ubwabo ntibameze neza – Perezida Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 28 Nzeri 2020 ubwo yayoboraga Inama ya Komite Nyobozi yaguye ya FPR Inkotanyi yabereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali ku cyicaro cy'uwo muryango.

Perezida Kagame yongeye kugaragaza ko u Rwanda atari ruto nk'uko kera byavugwaga, agaragaza kandi ko ari rwiza kuko hari benshi basaba kuba Abanyarwanda, abandi bakifuza kubaho nk'Abanyarwanda.

Ati “Ntabwo ari nka cya kirahure usukamo amazi akarenga akameneka ku buryo nta yandi wakongeramo, ibi bikaba byaratumye abantu bamwe baza mu Rwanda ku gahato.”

Ati “Twanze kuba amazi yarenze yamenetse, dukwirwa mu kirahure, turaza tuba mu gihugu.”

Yaburiye abumva ko bashaka kuza mu gihugu babanje guhungabanya umutekano, ko bitazabahira kuko bo u Rwanda rubakangurira kuza bakaba mu Rwanda iwabo mu mahoro.

Ati “Ariko ushatse gutaha avuga ngo jye ndataha ntya, nshaka kuba iki, mugomba kubyemera n'iyo byaba binyuranye n'amategeko y'Igihugu, n'iyo byaba binyuranye n'ubuzima bw'Igihugu, uwo ni we tubwira ngo Oya, ntabwo ari byo. Gutaha ni uburenganzira bwawe, igihugu ni icyawe ugifitemo uburenganzira nk'ubw'undi afite mu gihugu, ariko ntabwo wagitahamo uvuga ngo wowe ufite uburenganzira butandukanye n'ubw'abandi busanzwe, kandi abantu bose bagomba gukurikiza ibyo ubabwiye ko ari byo bagomba gukurikiza. Ntabwo byakunda.”

Ati “Hari n'abibeshya bakavuga ngo bariya bose bagiye bakiri bato, bararwanye bahindura ibintu, natwe ni ko tuzabigenza. Ntabwo ari ko bigenda. Kubigira bikagukundira ugomba kuba uri mu kuri. Ntabwo wapfa kubikora gusa ngo nanjye ndakora nk'ibyo bakoze. Kuko ababikoze mbere bari bafite impamvu baharanira, bitandukanye no kuza gusa wigize umurakare, ukica abantu, ukanabiba, cyangwa ufite icyo ushaka kuba byanze bikunze.”

Umukuru w'Igihugu yasobanuye ko abashaka kuza ku ngufu bahungabanya ubuzima bw'abantu ibyo bashaka kuba byo batabigeraho.

Ati “Icyo ushaka kuba ntabwo ari ibintu bibujijwe ariko uko ushaka kukiba, niba kiri buhungabanye ubuzima bw'abantu ntabwo uri bukibone gutyo. Hanyuma ukavuga uti niba ntakibonye ndarakaye ngiye hanze y'Igihugu, nzagaruka nk'uko n'abandi baje, ndwane, mbavaneho nshyireho ibyo nshaka.”

Ati “ubundi n'ibyo ngibyo ntabwo ari byo, no kubirota ubundi biragoye, burya hari byinshi abantu barota kubera ko binashoboka. Ariko ibi byo, kandi mpora mbabwira buri munsi ariko ntibashake kubyumva, hashize imyaka myinshi kandi ukuri kurigaragaza.”

“Iyo umuntu akubwira, ukanabona, ariko ugakomeza wanga kubona igikwiye kuboneka, ugakomeza utumva kandi ufite amatwi yumva ariko ntiwumve kubera ikiri mu mutwe wawe, ukuri kurigaragaza, ntabwo ujya aho ngo ugumye ukuririmbe.”

Yagaragaje ko abagerageje guhungabanya umutekano w'igihugu bari mu bihugu byo mu Karere birimo Uganda, u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bitabahiriye.

Ati “Bamwe barafashwe, abandi babivamo barataha, bamwe hari ibyo barimo kubazwa abandi barafungwa, abananiranye gufatwa baguye ku rugamba, abandi baracyakomeza gutegura guhungabanya igihugu. Ubutumwa mbaha ni uko aho bari hose, ubundi bashatse gushyira mu gaciro bacisha makeya, ibyo batekereza byo gutsinda intambara ntibishoboka. Abazitsinze cya gihe ubu nibwo bazitsinda kurusha.”

Yabwiye abakibigerageza ko bashatse babivamo kuko intambara badashobora kuzitsinda.

Ati “Ubundi usibye ibibazo dufite tugomba gukemura, tumeze neza, kandi dukomereze aho, dukora byiza, dukore ibishoboka byose, hanyuma ibyo bibazo bindi bizagenda bisobanuka buhoro buhoro kuko n'abatwifuriza inabi navuga ko na bo ubwabo batameze neza. Icyo gihe bakirwana n'ibyabo, nanjye ndaba ndwana n'ibyanjye.”




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/tumeze-neza-abatwifuriza-inabi-na-bo-ubwabo-ntibameze-neza-perezida-kagame
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)