Kagame yagaragaje ko n'ubwo igihugu gihanganye na COVID19 ubuzima bugomba gukomeza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Mbere ubwo yari ayoboye Inama ya Komite Nyobozi yaguye ya FPR Inkotanyi yabereye ku cyicaro gikuru cy'uyu muryango giherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Iyi nama yahuje abayobozi mu nzego nkuru z'igihugu n'abanyamuryango bahagarariye abandi mu Muryango FPR Inkotanyi. Yibanze ku ngingo zirimo icyorezo cya COVID19 ndetse n'ubuzima rusange bw'igihugu.

Perezida Kagame yavuze ko 'Inama nk'izi ziberaho kugira ngo dusuzume turebe ko ibibazo birimo n'icyorezo cya #Covid-19 bidatuma duteshuka kuri gahunda y'iterambere twiyemeje. Iyo umucuruzi adashoboye gucuruza, abana ntibabashe kwiga, biba ari ikibazo. Ubuzima bugomba gukomeza'

Ubushize twaganiriye ku kibazo cya ruswa n'izindi mbogamizi zigaragara mu miyoborere zibangamiye Abanyarwanda.Amakosa nkaya ntakwiye kuba akibaho. Iyo turwanya imico mibi nkiyi, tugomba kuyirandurana n'imizi yayo.

Ati 'Gukora hagamijwe kuzamura imibereho myiza y'Abanyarwanda n'inshingano itazigera ihinduka kabone niyo haba iki. Abantu bakwiye guhabwa ibyo bakwiye kubona. Ntabwo tuzigera dusubira aho iki gihugu cyavuye.'

Yakomeje agira ati 'Kugira ngo tugere ku ntego zacu, birasaba ko buri wese abigiramo uruhare kandi akuzuza inshingano ze. Dushobora kutumva ibintu kimwe ariko hari icyerekezo duhuriraho twese aricyo kubaka igihugu. Buri wese agomba gutanga umusanzu we mu guteza imbere u Rwanda.'

Umukuru w'Igihugu kandi yasabye abanyarwanda ukwiye kuba twuzuza inshingano buri wese ku rwego rwe. Urugero ; iyo ucuruje, uba ukwiye kuzuza inshingano yo gutanga umusoro.

Yagize ati 'Iyi misoro irakenewe kugira ngo yubake amashuri, imihanda n'ibindi. Ibi biri mu nyungu rusange, waba ubishaka cyangwa utabishaka, ugomba kubyubahiriza."

"Duhura n'ibibazo bitandukanye nk'Igihugu byaba ku rwego rw'akarere ndetse no ku rwego rw'Isi. Guhangana n'ibi bibazo bisaba ko dusenyera umugozi umwe. U Rwanda ntabwo ari ikirwa ukwacyo.'

Iyi nama yabaye hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda COVID-19 nko kwambara agapfukamunwa no guhana intera hagati y'abayitabiriye.

Inama nk'iyi yaherukaga kuba ku wa 26 Kamena 2020. Icyo gihe mu butumwa bwe, Perezida Kagame yaburiye abayobozi batuzuza inshingano zabo uko bikwiye n'abangiza umutungo w'igihugu.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Kagame-yagaragaje-ko-n-ubwo-igihugu-gihanganye-na-COVID19-ubuzima-bugomba-gukomeza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)