Kayonza : Umugore yakubise umugabo we majagu mu mutwe bapfa gucana inyuma #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byabaye kuri iki cyumweru tariki ya 27 Nzeri 2020 mu Mudugudu wa Gishyoza, Akagari ka Rubumba mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza.

Amakuru avuga ko uyu mugabo usigaye yikodeshereza nyuma yo kurambirwa kubana n'umugore ashinja kumuca inyuma cyane, kuri iki Cyumweru ngo yasubiye mu rugo rwe, umugore amubonye amubaza icyo agarutse kuhakora, barashyamirana birangira amukubise majagu mu mutwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kabare, Gatanazi Rongin, yatangaje ko uyu mugore yahise atabwa muri yombi, ashyikirizwa RIB.

Uyu muyobozi avuga ko ari amakimbirane bari bafitanye, umugabo yari yaramuhunze yaragiye gushaka indi nzu, aje rero amukubita majagu, umugabo yakomeretse ariko yahise ajya ku kigo nderabuzima kwivuza. Ibyo bapfa ni amakimbirane ashingiye ku mitungo no gucana inyuma.

Gitifu yakomeje asaba abaturage kwirinda amakimbirane yatuma bicana, abasaba kujya begera ubuyobozi n'ishuti z'umuryango mu gihe bagize ibyo batumvikanaho hagati mu muryango.

Uwo mugore afungiye kuri sitasiyo ya RIB i Ndego, mu gihe ategereje gukorerwa dosiye. Umugabo we yajyanywe ku kigo nderabuzima cya Ndego baramupfuka, akazakomeza gukurikiranwa ari mu rugo.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Kayonza-Umugore-yakubise-umugabo-we-majagu-mu-mutwe-bapfa-gucana-inyuma

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)