Sekamana Maxime na Nova Bayama bari mu bakinnyi Karekezi Olivier yemeje ko bagiranye ibiganiro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iki Cyumweru ni bwo bwa mbere umutoza Karekezi Olivier yari yeretswe abafana ba Kiyovu Sports ndetse n'itangazamakuru, nk'umutoza mukuru ugomba gutoza iyi kipe mu mwaka w'imikino wa 2020/2021.

Karekezi Olivier, umutoza mukuru wa Kiyovu Sports
Karekezi Olivier, umutoza mukuru wa Kiyovu Sports

Karekezi Olivier, yatangaje ko yishimira uburyo ikipe yiyubatse cyane cyane ko yanabigizemo uruhare by'umwihariko mu guhitamo abakinnyi, ariko akaba agitekereza ko hari izindi mbaraga ashobora kongeramo.

Uyu mutoza yatangaje ko ku ikubitiro yamaze gusezerera abakinnyi batandatu, ariko ko igihe imyitozo izatangirira ari bwo azareba niba hari abandi yasezerera ndetse n'abandi yagumana azifashisha muri uyu mwaka w'imikino hataramenyekana igihe uzatangirira

Yagize ati “Bwa mbere hari abakinnyi batandatu namaze gusezerera, ariko ndacyari gushaka uburyo nazongeramo abandi bakinnyi, nk'abasatira baca ku mpande dufite Armel, Nova nawe yaranyandikiye ansaba ko yaza, ntegereje ko imyitozo isubukurwa nkamuha amahirwe akagaerageza hamwe n'abandi bakinnyi bo mu Rwanda”

“Sekamana Maxime nawe twaravuganye, ubwo komite igiyeho ntegereje kugira ibyo tuganira, abandi bakinnyi twifuza bakaba bagira ibyo bahabwa ubundi yukabasinyisha”




source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/sekamana-maxime-na-nova-bayama-bari-mu-bakinnyi-karekezi-olivier-yemeje-ko-bagiranye-ibiganiro
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)