Rubavu: Umugabo bamukebye ijosi arinze imyaka ye mu gihe ababikoze bataramenyekana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugabo witwa Cyiza Jean wo mu Karere ka Rubavu wari ufite imyaka 38, yishwe n'abantu bataramenyekana bamukebye ijosi.

Uwo mugabo yishwe ahagana saa moya z'umugoroba. Yiciwe mu Mudugudu wa Munege, Akagari ka Rusura mu Murenge wa Busasamana, ubwo abagizi ba nabi bamukataga ijosi arinze imyaka ye hafi y'urugo.

Nyakwigendera yari ashinzwe umutekano mu mudugudu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Busasamana, Nsabimana Mvano Étienne, yemeje aya makuru, avuga ko yatunguwe kuko ari ubwa mbere ahuye n'amahano nk'ayo mu murenge ayoboye.

Abakoze aya mahano ntibaramenyekana, gusa inzego z'umutekano zirimo gukora iperereza kugira ngo hamenyekane ababiri inyuma.

Src: Igihe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)