Rubavu: ADEPR_ Busiza yaciwe amande 150000 Frw kubera kwakira abantu benshi mu bukwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuyobozi bw' Akarere ka Rubavu bwahanishije ADEPR_Busiza gucibwa amande y'ibihumbi 150 Frw kuko uru rusengero rwarengeje umubare w'abakristu bagomba kuhateranira ubwo basezeranyaga abageni mu bukwe bwatashywe n'abantu 45 mu gihe ubusanzwe hemewe 30.

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert avuga ko ruriye rusengero rwemerewe guteraniramo abantu 30 ariko ko mu mpera z'icyumweru gishize hari hateraniye abantu 45 bari baje mu bukwe.

Ati 'Murumva ko barengejeho cumi na batanu (15) ari nayo mpamvu twabaciye ariya mande kuko buri muntu yabariwe amande y'ibihumbi icumi (10).'

Ifoto y'inyemezabwishyu y'ariya mande ya 150 000 Frw yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga mu mpera z'icyumweru gishize.

Iyi nyemezabwishyu yanditseho ko impamvu ari 'Kurenga ku mabwiriza ya Covid-19 -UBUKWE' Â yatanzwe ku wa 05 Nzeri 2020

Mayor Habyarimana Gilbert avuga ko ingamba zo kwirinda COVID-19 zikwiye kujya mu zindi gahunda abantu basanzwe bakora kandi buri wese akumva ko zimureba.

Ati 'Aha buri wese azaba afite icyizere cyo kutandura ndetse no kutanduza abandi; kandi uwirinze akambara agapfukamunwa neza, agakaraba kandi agatanga intera, n'iyo yahura n'uwanduye ashobora kutandura.'

Mu karere ka Rubavu, uru rusengero ruri mu Murenge wa Bugeshi ni rwo rubaye urwa mbere mu gucibwa amande yo kurenga ku mabwiriza.

buri muntu yabariwe amande y'ibihumbi icumi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)