Nyuma yo kuvuga ko Coronavirus ari igihano Imana yageneye ababana bahuje ibitsina ubu na we ubusima bwe buri mu kaga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwe mu bavugabutumwa bakomeye b'idini rya Orthodox mu gihugu cya Ukraine, Patriarch Filaret, yanduye Coronavirus nyuma y'uko muri Werurwe uyu mwaka, avuze ko iki cyorezo ari igihano Imana yahaye ababana bahuje ibitsina, kubera ko itabishimira.

Patriarch Filaret w'imyaka 91 y;amavuko yamaze gushyirwa mu bitaro, aho itangazo ryasohowe n'ubuyobozi bw'idini rya Orthodox aho muri Ukraine rivuga ko 'amerewe neza kandi ari kwitabwaho n'abaganga'.

Itangazo ryashyizwe hanze n'ubuyobozi bw'idini rya Orthodox rigira riti:

'Uyu munsi, ubuzima bwa Partiarch Filaret buhagaze neza, kandi akomeje guhabwa ubuvuzi. Turabasaba gukomeza kumusengera, kugira ngo Imana nyir'impuhwe ikomeze kumukiza indwara ye'.

Patriarch Filaret yavuzwe cyane muri Werurwe uyu mwaka, ubwo yavugira kuri televiziyo y'aho muri Ukraine ko icyorezo cya Coronavirus ari igihano Imana yahaye abantu babana bahuje ibitsina, avuga ko ari umuco mubi Imana yanga urunuka, ari yo mpamvu yahannye Isi.

Aya magambo yakuruye impaka ndende, abenshi bavuga ko amagambo nk'aya akwirakwiza urwango kandi ashobora no gutuma ababana bahuje ibitsina bibasirwa muri rusange.

Ishyirahamwe ry'ababana bahuje ibitsina na ryo ryaje kujyana ikirego mu nkiko, bavuga ko aya magambo yavuzwe n'umuntu ukomeye ashobora kugira ingaruka zitari nziza ku mibanire rusange.

Ubuyobozi bw'idini ry'uyu mugabo ariko ryavuze ko 'afite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo bye uko abishaka, bipfa kuba biri mu murongo muzima'.

Idini ry'aba-Orthodox ni rimwe mu yakomeye hariya muri Ukraine, aho bivugwa ko 25% by'abaturage miliyoni 27.8 barisengeramo.

Umubano w'abantu babiri bahuje igitsina ntabwo ubujijwe muri Ukraine, ariko kubana nk'abashakanye byemewe n'amategeko byo bikaba bitaratorwa mu itegeko ry'aho muri Ukraine.

Kugeza ku wa 9 Nzeri, abarenga ibihumbi 143 bari bamaze kwandura Covid-29 muri Ukraine, abarenga 3.000 bamaze kwitaba Imana.

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)