Kigali_ Nyarugenge: Umunyerondo yatawe muri yombi kubera yatumye umuturage avunika ukuguru ahunga inkoni ziwe yarari gukubita abaturage #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Kagali ka Biryogo, Umurenge wa Nyarugenge Akarere ka Nyarugenge, umwe mu banyerondo yakubitse umuturage amumena ijisho amuziza kutambara agapfukamunwa, mu gihe yageragezaga ku yurira igipangu asimbutse avunika ukuguru.

Mu butumwa Urwego rw'Ubugenzacyahe RIB rwanyujije kuri Twitter, rwavuze ko rwataye muri yombi umunyerondo Munyaneza Claude watumye Bisesa Sadate asimbuka akavunika akaguru.

Ubutumwa bwa RIB bugira buti:' Mwiriwe neza, turabamenyesha ko umunyerondo Munyaneza Claude watumye Bisesa Sadate asimbuka akavunika akaguru, mu murenge wa Nyarugenge muri @Nyarugenge yamaze gufatwa akaba ari gukorerwa Dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha. Uwavunitse yagejejwe kwa muganga ari kwitabwaho'.

Uyu munsi kandi  Polisi nayo yanyujije ubutumwa kuri kuri Twitter, ivuga ko yataye muri yombi  abantu bari bashinzwe umutekano ku rwego rw'ibanze bagaragaye mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga  bakubita umuturage.

Ubutumwa bwa Polisi bwagira buti:'Mwaramutse, Twafashe Sindayigaya Ildephonse, Karangwa Jean Bosco na Ndahiro Elisa bari mu bashinzwe umutekano ku rwego rw'ibanze bagaragaye mu mashusho ku itariki ya 08 Nzeri bakubita Tuyisenge Evode, byabereye mu murenge wa Gatsata mu karere ka Gasabo'.

Polisi yakomeje ivuga ko abitwaza kurwanya ikwirakwira rya Koronavirusi bagahohotera abaturage, batazihanganirwa. Abafashwe ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gatsata mu gihe iperereza ririmo gukorwa n'urwego rubishinzwe'.

Icyo itegeko riteganya

Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange,

Ingingo ya 121: Gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake

Umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha. 

Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).

Iyo icyaha cyakorewe umwana, umubyeyi, uwo bashyingiranywe cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka umunani (8) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW). 

Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye indwara cyangwa kudashobora kugira icyo umuntu yikorera ku buryo budahoraho, igihano kiba igifungo kitari munsi y'imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n'itanu (15) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Iyo byateye indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma ntacyo yikorera, kubuza burundu urugingo rw'umubiri gukora no gutakaza igice cy'umubiri, igihano kiba igifungo kitari munsi y'imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n'itanu (15) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byagambiriwe, byategewe igico, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n'itanu (15) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW). 

Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, igihano kiba igifungo kitari munsi y'imyaka cumi n'itanu (15) ariko kitarenze imyaka makumyabiri (20) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW)

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)