Musanze: Babangamiwe n'ivumbi n'urusaku by'uruganda rutunganya amabuye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Abaturage barifuza ko uru ruganda rwimurirwa ahagenewe inganda rukava mu mudugudu
Abaturage barifuza ko uru ruganda rwimurirwa ahagenewe inganda rukava mu mudugudu

Abo baturage bavuga ko umwuka bahumeka batizeye ubuziranenge bwawo kubera ivumbi rikabije rituruka muri urwo ruganda, aho ndetse ngo ubwinshi bw'iryo vumbi bwangiza imyaka yabo ntiyere uko bikwiye.

Bavuga kandi ko uwo mudugudu udatuwe nk'uko byagakwiye kuko bamwe mu bahafite ibibanza ngo bemeye kujya gukodesha birinda kuhubaka bahunga urwo rusaku n'iryo vumbi biterwa n'urwo ruganda rusya amabuye.

Umwe mu batuye muri uwo mudugudu witwa Nkuyemuke Yotamu agira ati “Twatangiye guhura n'ingaruka ziterwa n'uru ruganda mu mwaka wa 2017, aho twandikiye ubuyobozi tubusaba kudukiza uru ruganda aho twari dutangiye kubona ingaruka zarwo ivumbi ridusanga mu rugo, abafite amatungo ubwatsi burapfa abahinzi imyaka irapfa, urusaku rutubuza umutekano kwiga kw'abana ntibishoboke, kugeza ubu ubuzima bwarahagaze”.

Arongera ati “Urabona uru ruganda rukikijwe n'ingo ndetse n'ibibanza bitubatse, abenshi baremera bakajya gukodesha bahunga uru rusaku n'ivumbi. Natwe dufite ibibanza byo guturamo bitubatse ariko uje kutugurira ahita abireka, avuga ko atatura muri uru rusaku n'iri vumbi”.

Gakuba Jean na we agira ati “Twabuze umutekano n'aho ntuye ndanahororeye ni na ho mpinga ibyo gutunga umuryango wanjye ariko nta mahoro dufite tugeze aho gutekereza kwimuka tugahunga ingo zacu kubera urusaku n'ivumbi duterwa n'uru ruganda. Uje wese kuhagura ikibanza ngo ahature arabireka akatubwira ati ‘namwe ntimuriho' akigendera”.

Abo baturage bavuga ko icyo kibazo bakigejeje mu nzego zinyuranye z'ubuyobozi ariko ngo babuze igisubizo aho kugeza na n'ubu bamaze imyaka itatu bategereje ko urwo ruganda rufatirwa ibyemezo rukimukira mu byanya byahariwe inganda.

Gakuba ati “Ikibazo twakigejeje ku buyobozi bw'akarere batinze kugikemura muri iyi minsi ikibazo twakigejeje kuri Guverineri atwakira neza ndetse atubwira ko dufite ukuri ko urwo ruganda rugomba kwimurwa vuba, dutegereje imyanzuro izafatwa, gusa turababaye ntabwo dusinzira imashini zirara zisakuza, ubu twagize agahenge muri iyo COVID-19 aho urwo ruganda rutemerewe gukora mu ijoro, ni ikibazo gikomeye kandi murabona ko hano hari amashuri menshi”.

Abo baturage ngo iyo bagejeje icyo kibazo kuri nyiri uruganda, ngo abasubiza ko na we abizi ko ababangamiye ariko ikibazo gihari ngo ababwira ko atarahabwa ikibanza yimuriramo uruganda mu cyanya cyahariwe inganda.

Nyuma yo kumva ibibazo by'abo baturage, Kigali Today yegereye Ndekezi Wilson umwe mu bayobozi b'urwo ruganda, avuga ko babaye bahagaritse ibikorwa byabo mu gihe bagitegereje kubona ibyangombwa by'aho bimukira.

Yagize ati “Hari igihe cyageze ubuyobozi buduhagarika gukora mu masaha y'ijoro turabyubahiriza tukajya dukora mu masaha yo ku manwa, usibye ko tugiye kwimuka, turi kubitegura kandi twamaze guhagarika ibikorwa byacu muri ako gace. Batwihanganire mu gihe gito, turacyatunganya aho gukorera hashya hagenewe inganda”.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Musanze na bwo buremeza ko buhangayikishijwe n'inganda zigikorera mu baturage, ariko ngo ikibazo gihari ni uko ahahariwe inganda hagitunganywa kugira ngo abafite inganda bose bimuke nk'uko Meya Nuwumuremyi yabitangarije Kigali Today.

Agira ati “Natwe biratubangamiye nk'ubuyobozi. Ni byo koko twabonye icyanya cy'inganda aho inganda zigomba kwimukira, kandi izo nganda zigomba kuva mu baturage hirya no hino n'ahantu ziri hataboneye. Icyo ni ikibazo dukorana na Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda (MINICOM) kuko ni na yo izadufasha gutunganya kiriya cyanya kugira ngo abajyamo bose basange ibintu bitunganye”.

Arongera ati “Ni ukugira ngo na none batajyayo ugasanga biteje ikindi kibazo cy'imyubakire idakwiye. Ni ngombwa ko dukora gahunda isobanutse ya kiriya cyanya, turi kubikoranaho na MINICOM kugira ngo byihute, nta n'ubwo ari bariya gusa hari n'abandi bari ahantu hadakwiriye bari gukora ibijyanye n'inganda, bose bagomba kujya mu cyanya cy'inganda.”




source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/musanze-babangamiwe-n-ivumbi-n-urusaku-by-uruganda-rutunganya-amabuye
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)