Miss Vanessa Uwase yari agiye kwiyahura #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Miss Vanessa Raïssa Uwase wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w'u Rwanda mu 2015, yahishuye ko ku munsi w'ejo aba yariyahuye ariko aza kubireka bitewe n'umuvandimwe we ndetse na nyina yanze gutera agahinda.

Ku mugoroba w'ejo hashize yashyize ubutumwa kuri Instagram Story na WhatsApp Status bwatunguye benshi mu bamukurikira ndetse bunabatera impungenge.

Uyu mukobwa yavuze ko arambiwe ndetse ko iyo aza kuba adashaka gutera nyina agahinda na murumuna we aba yiyahuye.

Yagize ati'Iyo bitaza kuba ku bwa mama na murumuna wanjye, mba niyahuye uyu mugoroba. Ndarambiwe kandi biranandwaza! Sinkishoboye kwihanganira iyi si. Iyo nza kuba ntashaka kubabaza mama n'umuvandimwe wanjye, mba nagiye uyu munsi kuko ndarambiwe kandi sinkishoboye kubyihanganira.'

Amakuru avuga ko impamvu yashakaga kwiyahura ari uko yananiwe kwakira gutandukana n'umukunzi we, Putin Kabaku, umuherwe ukomoka muri DR Congo, ni nyuma yo kumwambika impeta muri 2019 amusaba ko yazamubera umugore.

Urukundo rwaba bombi rwajemo agatotsi ndetse mu minsi ishize Vanessa yagiye kubonana n'uyu muherwe Dar es Salaam azi ko bagiye kubikemura ariko yatunguwe no gusanga undi yaramaze kumwikuramo.

Mu minsi ishize ni bwo hagiye hanze amajwi y'umukobwa w'inshuti ya Vanessa avugana na mugenzi we w'insuti yabo amushinja ko yatwaye umugabo wa Vanessa amusaba ko yamureka kuko Putin Kabalu yamaze kwambika impeta Vanessa bitegura no ku rushinga. Amakuru avuga ko uyu mukobwa ari we ntandaro yo gutandukana kwa Vanessa ba Putin.

Miss vanessa yari agiye kwiyahura habyra gato
Amakuru avuga ko yananiwe kwakira ko yatandukanye n'umuherwe Putin

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)