Makfast Restaurant yashyizeho promotion ku bakozi bifuza kugaburirwa nayo ibya kumanywa muri Kigali #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi resitora ikorera mu nyubako ya M. Peace Plazza aho bakunda kwita kwa Makuza, itegura amafunguro atandukanye ateguranywe ubuhanga dore ko ategurwa n'inzobere zabyigiye kandi zifite uburambe mu gutegura amafunguro yuzuye intungamubizi akanagira uburyohe ntagereranywa. Ushaka kuhafatira amafunguro arayigana cyangwa agahamagara bakamugereza ibyo kurya aho ari muri Kigali.

Ubusanzwe ushaka amafunguro aho akorera, yishyura amafaranga 1000 nk'igiciro cyo kuyamugezaho ariko Makfash yashyizeho uburyo bwo gufasha abantu muri ibi bihe bya Covid-19 aho abantu baba bafite amasaha macye yo gukora ngo bataza gukererwa gutaha, bakifuza ko amafunguro yabageraho aho bakorera. Abakozi bishyize hamwe bazajya bagezwaho amafunguro nta kindi giciro cyo kuyabagezaho kiyongereyeho kandi akarusho ni uko abishyize hamwe bazagemurirwa ibiryo bigifite umwimerere wabyo bitabitswe aho byakwangirika.

Uretse kuba wafatira amafunguro ya mugitondo (breakfast), aya saa sita (lunch) n'aya nimugoroba muri Makfast, bashobora no kugufasha kugira ibirori byiza. N'ubwo hari ibirori bitemewe muri ibi bihe kubera kwirinda ikwirakwira cya Covid-19, ubukwe bwo buremewe kandi benshi bifuza kubukorera ahantu hatuje birinda umuvundo watuma habaho ikwirakwizwa ry'icyo cyorezo. Aho wategurira ubukwe bwawe, Makfast yahakuzanira amafunguro wakiriza abawe kandi ubwiza bw'ibyo baguha buberanye n'uburyo bataguhenda.

Iyi resitora ikorera mu igoroba ryo hasi (Ground Floor) mu nyubako yo kwa Makuza. Uramutse ubashaka wabahamagara kuri 0786467006 cyangwa 0788354217.

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)