Kigali:Urukiko rwemeje amasezerano y'imiryango ibiri yumvikanye ko umwe uzatwitira undi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugabo w'imyaka 40 y'amavuko n'umugore we w'imyaka 33 baherutse kugana Urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro, basaba ko rwakwemeza amasezerano bagiranye n'undi muryango bagomba guha amafaranga ukabatwitira, hanyuma umwana akazaba uw'aba bafite ikibazo cyo kutabyara. Ni ukuvuga ko intanga z'uyu mugabo n'umugore we zizahuzwa n'abaganga zigashyirwa mu wundi mugore uzabatwitira.

Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe bari bitabaje babisaba guhuriza intanga zabo mu wundi mugore, akabatwitira ariko umwana uzavuka akazaba uwabo, byabasabye ko amasezerano yemeza ibyo imiryango yombi yumvikanye agomba kubanza akemezwa n'Urukiko rubifitiye ububasha.

Uyu muryango wari umaze imyaka irenga 10 bashakanye ariko barabuze urubyaro, nyuma yo kumvikana n'undi muryango uzabatwitira n'amafaranga bazawishyura, ikibazo cyaro gisigaye ni ukwemeza abazaba ababyeyi b'umwana byemewe n'amategeko hagati y'abatanze intanga n'umuryango uzamutwita, ukamubyara ukanamwonsa.

Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rwasomye urubanza tariki 30 Kamena 2020, rwanzura ko nta ngingo ivuga ko kuba umuntu yatwitira undi ari inzira yo gushaka urubyaro mu mategeko y'u Rwanda.

Iki gikorwa n'ubwo kitabuzwa mu mategeko y'u Rwanda, ntibyari bizwi niba kinemewe kuko ingingo ya 254 mu itegeko rigenga abantu n'umuryango mu Rwanda, ivuga ko kororoka bikorwa hagati y'umugabo n'umugore mu buryo busanzwe cyangwa bwifashishije ikoranabuhanga. Igika cya kabiri cy'iyo ngingo kivuga ko kororoka mu buryo bwifashishije ikoranabuhanga bigomba kuba byumvikanyweho n'abo bireba.

Umucamanza yavuze ko uburyo bwo gufashwa kubona urubyaro bwemewe bukorerwa umugabo n'umugore, aho kuba hagati y'imiryango ibiri.

Abunganizi b'uwo muryango bo bavuze ko itegeko ryo mu 2016 rigenga abantu n'umuryango, ryemera ko kubyara bishobora kubaho habayeho gufashwa n'abaganga, 'bisobanuye ko hashobora kubaho izindi mpande zitari umugore n'umugabo.'

Umuryango wahise ujuririra Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, maze kuri uyu wa Gatanu Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeza ishingiro ry'amasezerano iyo imiryango ibiri yagiranye, ko umuryango umwe uzatwitira undi kandi umwana uzavuka akazaba uw'abatanze intanga.

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)