Miss Shimwa Guelda na Hussein wari umuyobozi muri FERWAFA bibarutse imfura yabo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Miss Shimwa Guelda na Habimana Hussein wari umuyobozi ushinzwe tekinike muri FERWAFA, baraye bibarutse imfura yabo.

Miss Shimwa Guelda wegukanye ikamba rya Miss Heritage muri Miss Rwanda 2017, tariki ya 22 Ukuboza 2019 ni bwo yakoze ubukwe na Habimana Hussein wari umuyonozi ushinzwe tekinike muri FERWAFA.

Ku gicamunsi cy'ejo ku wa Kane tariki ya 10 Nzeri 2020 ni bwo bibarutse imfura yabo, ubu umubyeyi n'umwana bakaba bameze neza.

Mu mafoto abiri Miss Shimwa Guelda mu kwezi gushize yashyize hanze, yamugaragarazaga akuriwe ndetse ari hafi kwabaruka.

Aya mafoto akaba yaherekejwe n'amagambo agaragaza ko afite amatsiko menshi yo kubona imfura ye.

Yagize ati'Mwana wanjye mu mutima wanjye ufite umwanya udasimburwa.'

Uretse ikamba ry'Umurage n'Umuco (Miss Heritage) yegukanye muri Miss Rwanda 2017, Miss Shimwa Guelda yabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w'u Rwanda 2017, anegukana ikamba ry'igisonga cya Mbere mu irushanwa rya Miss High School 2015.

Guelda yagaragaje ko akuriwe ari hafi kwibaruka imfura ye
Miss Shimwa Guelda yashakanye na Habimana Hussein

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)